Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya Marburg cyarangiye muri iki Gihugu, kandi ishimira abakora mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare mu gutuma ibi bishoboka.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nyuma yuko hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragara nyuma yuko uwa nyuma asezerewe mu Bitaro.

Iyi minsi ni yo isanzwe iteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ko iyi ndwara iba yarangiye iyo ishize nta murwayi mushya ugaragaye.

Iyi ndwara ya Marburg kuva yagera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2024, yanduwe ndetse isanganwa abantu 66, aho yahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abayikize ari 51.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzima yatangaje ko “iyi ni intambwe ishimishije mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda. Kandi mu gihe tuzirikana abahaburiye ubuzima, turanishimira ibyakozwe.”

Yakomeje agira ati “Twageze kuri iyi ntego kubera umuhate n’ubushake bw’abakora mu rwego rw’ubuzima, ubwa Guverinoma ndetse n’ubw’abafatanyabikorwa bacu twakoranye neza mu guhuza ibikorwa byatumye byose bishoboka mu kwikura muri iki cyorezo neza.”

Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje kandi ko inzego z’ubuzima zabashije kumenya ahaturutse iyi virus, kandi ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gukurikirana ibyayo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko kuva iki cyorezo cyagaragara mu Gihugu, u Rwanda rwihutiye gushyiraho ingamba zo guhangana nacyo kandi bigakorwa igihe cyose, amasaha 24 kuri 24, aho hashyizweho uburyo bw’ubugenzuzi, gusuzuma, gukurikirana abagaragaweho iyi Virus ndetse no gukingira.

Iti “Izi ngamba zari zihuriweho na Guverinoma, abakora mu rwego rw’ubuzima n’abafatanyabikorwa zari zigamije gutuma iki cyorezo gikurikiranwa ndetse no kugihagarika.”

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko kuba iyi ndwara yararangiye, byashimangiye umuhate n’ubushobozi by’urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, ndetse n’uburyo rushobora kwitwara mu kuba rwahangana byihuse n’ibindi byorezo bishobora kuzaza mu bihe biri imbere.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yemeje ko Marburg yarangiye mu Rwanda
Yashimiye abafatanyabikorwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 12 =

Previous Post

Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 

Next Post

Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria

Related Posts

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Rwanda Environment Management Authority (REMA) has announced that since the program to test vehicles for harmful emissions began, more than...

IZIHERUKA

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri
AMAHANGA

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria

Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.