Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no muri Afurika, Jose Chameleone umaze iminsi arwariye mu Bitaro by’i Kampala muri Uganda, yabivanywemo ahita yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America kuvurirwayo.
Jose Chameleone yavuye mu Bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, nyuma y’iminsi 11 arwariye muri ibi Bitaro.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda, avuga ko Chameleone yavuye muri ibi Bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, agahita yerecyeza ku Kibuga cy’Indege, kugira ngo ahite ajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kwivurizwayo.
Amasho yagaragaye ubwo Jose Chameleone yasohoka muri ibi Bitaro bya Nakasero, yari kumwe n’abarimo umuhanzi mugenzi we Bebe Cool, wakomeje kumuba hafi muri ubu burwayi bwe.
Jose Chameleone azahita ajya kwivuriza mu Bitaro bya Allina health Mercy Hospital byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho azamara amezi atatu.
Ubwo Chameleone yajyanwaga kwa muganga, hari amakuru avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse ko avurwa mu buryo bwose bushoboka, ndetse ko ari na we watanze ubushobozi bwo kugira ngo ajye kuvurizwa muri America.
Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, amaranye iminsi indwara ifata inyama zo mu nda, yagiye ituma ajyanwa mu bitaro bya hato na hato.
Mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi, yasuwe na mugenzi we w’ikirangirire muri Afurika, Umunya-Nigeria Rude Boy wahoze mu itsinda rya P.Square, aho yamusanze mu Bitaro, akanamusengera ngo Imana imworohereze.
RADIOTV10