Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dukomeze kuba maso…-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Dukomeze kuba maso…-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa inzego z’umutekano, azishimira uko zitwaye muri uyu mwaka, anaziteguza gukomeza kuba maso no kwitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.

Bikubiye mu butumwa busoza umwaka Umukuru w’u Rwanda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yageneye inzego z’umutekano.

UBUTUMWA BWOSE BWA PEREZIDA WA REPUBULIKA

Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano

Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’ amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.

Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’lsi yose.

Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane.

Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.

Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.

Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.

Mu izina ry’ Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.

Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.

Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF

Next Post

Bwa mbere The Ben yavuze ku mashusho yazamuye impaka n’uburyo umubyeyi we yayakiriye

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

Bwa mbere The Ben yavuze ku mashusho yazamuye impaka n’uburyo umubyeyi we yayakiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.