Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in AMAHANGA
0
M23 yagaragaje ko aho ibohoje n’ahari inyamaswa na zo ziruhutsa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buravuga ko muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, ubu amahoro n’ituze ari byose, mu gihe ubwo hari mu maboko ya FARDC na FDLR, byari byaradogereye ndetse n’inyamaswa zitagisusuruka zimwe zaranahunze kubera ibikorwa bizibangamira byakorwa n’uyu mutwe, ubu zikaba ziri kugaruka.

Ni mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, aho yavuze ko bakomeje guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu ya Virunga ubu iri mu bice bigenzura n’uyu mutwe.

Bisimwa avuga ko nyuma yuko AFC/M23 ibohoje igice kirimo iyi Pariki, ubu ibintu biri mu buryo bwiza, ndetse ko ibinyabuzima biyirimo bikomeje kwisanga “mu gihe byari byarahahamuwe na FARDC ndetse n’abambari bayo ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Yavuze ko icyatumaga izi nyamaswa zibaho zidatekanye, ari ukuba aba barwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa byumwihariko FDLR, batemaga ibiti muri iyi Pariki bakabitwikamo amakara, aho ibi bikorwa byonyine byabinjirizaga arenga miliyoni 100 z’amadolari nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye.

Yakomeje agaragaza ibyo bashyize imbere nyuma yuko iyi Pariki ibohojwe na M23, birimo kugarura umutekano muri iyi pariki ndetse no mu nkengero zayo kimwe no kurwanya ba rushimusi.

Nanone kandi inyamaswa zari zaracitse muri iyi Pariki ziri kugarurwa, ndetse ko bishimangirwa no kuba “zimwe muri zo zigaragara ku mihanda zishimiye ituze, ndetse bikanyura abarwanyi b’uyu mutwe wa M23.”

Betrand Bisimwa yagize ati “Twishimira kubona ubwoko bw’ingangi, imvubu, Impala ndetse n’Intare zimwe na zimwe.” Ibi kandi binagaragazwa mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, aho inyamaswa zirimo ingagi ziba ziri kwidegembya mu muhanda, ubwo abarwanyi ba M23 baba bari gutambuka.

Yavuze kandi bashyizeho gahunda yo kurinda imbibi z’iyi Pariki kugira ngo abaturage badakora ibikorwa by’ubuhinzi byayibangamira kimwe no kuyitashyamo inkwi.

Yavuze ko hari na gahunda yo kubaka uruzitiro rw’iyi Pariki y’Igihugu ya Virunga, kugira ngo inyamaswa ziyirimo zitajya konera abaturage bayituriye, bityo na bo babeho batekanye.

Ngo hari na gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaha iyi pariki ndetse n’umusaruro uyivamo w’amadevize, ukagira uruhare mu iterambere ryabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 5 =

Previous Post

Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

Next Post

Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya ‘couple’ y’ibyamamare yakunzwe cyane

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
0

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya ‘couple’ y’ibyamamare yakunzwe cyane

Amakuru agezweho kuri gatanya imaze imyaka 8 itegerejwe ya 'couple' y’ibyamamare yakunzwe cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.