Thursday, May 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri interineti, ni iyifashishijwe, ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi batatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe ugamije guhungabanya u Rwanda, bishyikiriza iki Gihugu bavukamo, ubu bakaba bari kuganirizwa.

Aba barwanyi batatu ba FDLR bishyikirije u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, aho baje baturutse mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo, ahasanzwe hari ibirindiro by’uyu mutwe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo.

Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi mu Mudugudu wa Kigezi.

Aba bantu basanzwe bavuka muri uyu Murenge wa Busasamana, baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n’uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.

Bakigera mu rugo rw’umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z’umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk’uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu “kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y’Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.”

Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w’iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa.

Aba barwanyi baje mu gihe urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’abarimo uyu mutwe wa FDLR bitandukanyije na wo, rugeze ahakomeye, ndetse na nyuma yuko hafashwe icyemezo mu biganiro by’i Luanda cyo kuzasenya uyu mutwe, nubwo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuwukomeraho no gukorana na wo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =

Previous Post

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Related Posts

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho...

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

by radiotv10
08/05/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’umukunzi w’ikipe ya Arsenal, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bakurikiye umukino...

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

by radiotv10
08/05/2025
0

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yanditseho ubutumwa asaba Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa ngo kuko...

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

by radiotv10
08/05/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ mu bikorwa birimo filimi no mu biganiro akunze gutanga, watawe muri yombi, hatangajwe ko...

IZIHERUKA

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
MU RWANDA

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.