Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri interineti, ni iyifashishijwe, ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi batatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe ugamije guhungabanya u Rwanda, bishyikiriza iki Gihugu bavukamo, ubu bakaba bari kuganirizwa.

Aba barwanyi batatu ba FDLR bishyikirije u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, aho baje baturutse mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo, ahasanzwe hari ibirindiro by’uyu mutwe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo.

Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi mu Mudugudu wa Kigezi.

Aba bantu basanzwe bavuka muri uyu Murenge wa Busasamana, baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n’uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.

Bakigera mu rugo rw’umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z’umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk’uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu “kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y’Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.”

Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w’iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa.

Aba barwanyi baje mu gihe urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’abarimo uyu mutwe wa FDLR bitandukanyije na wo, rugeze ahakomeye, ndetse na nyuma yuko hafashwe icyemezo mu biganiro by’i Luanda cyo kuzasenya uyu mutwe, nubwo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuwukomeraho no gukorana na wo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =

Previous Post

Hahishuwe impamvu itaravuzwe yabaye intandaro y’isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.