Abarwanyi batatu b’umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe ugamije guhungabanya u Rwanda, bishyikiriza iki Gihugu bavukamo, ubu bakaba bari kuganirizwa.
Aba barwanyi batatu ba FDLR bishyikirije u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, aho baje baturutse mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo, ahasanzwe hari ibirindiro by’uyu mutwe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo.
Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi mu Mudugudu wa Kigezi.
Aba bantu basanzwe bavuka muri uyu Murenge wa Busasamana, baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n’uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.
Bakigera mu rugo rw’umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z’umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk’uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.
Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu “kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y’Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.”
Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w’iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa.
Aba barwanyi baje mu gihe urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’abarimo uyu mutwe wa FDLR bitandukanyije na wo, rugeze ahakomeye, ndetse na nyuma yuko hafashwe icyemezo mu biganiro by’i Luanda cyo kuzasenya uyu mutwe, nubwo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuwukomeraho no gukorana na wo.
RADIOTV10