Nyuma yuko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyahumurije Abaturarwanda ko ari ibisanzwe mu bihe nk’ibi, kandi ko ubwoko bwayo buri kugaragara, hatarimo ubushya.
Mu bice binyuranye by’Igihugu, hakomeje kuvugwa ubwiyongere bw’abarwara indwara y’ibicurane, byanatumye zimwe mu nzego zishyiraho amabwiriza, nk’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK byashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’ababigana bose.
Mu mabwiriza yatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa CHUK ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, harimo irivuga ko abantu bagomba “Kwirinda ubucucike hubahirizwa guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.”
Ubuyobozi bwa CHUK kandi bwasabye abaganga bita ku barwayi b’ibicurane, ababirwaye n’abafite ibimenyetso byabyo, kwambara udupfukamunwa.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, bwagaragaje ko “Mu bihe nk’ibi by’umwaka, hagaragara cyane indwara y’ibicurane. Ibipimo bigaragaza ko virusi itera ibicurane yo mu bwoko bwa ‘Influenza A’ ari yo yiganje.”
RBC ikomeza ihumuriza Abaturarwanda igira iti “Kugeza ubu, nta bwoko bushya bw’ibicurane bwagaragaye mu Rwanda.”
RBC yaboneyeho kugira inama abantu bose bashobora kurwara iyi ndwara y’ibicurane, ko bakwiye kugana muganga, kuira umuco w’isuku, ukaraba intoki kenshi gashoboka ndetse no kwrinda kwegerana n’abandi kugirango hirindwe ikwirakwizwa rya virusi y’iyi ndwara.
RADIOTV10