Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Jean-Guy Afrika wahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, zo kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye, yizeza kuzakora ibizazanira inyungu Abanyarwanda bose.

Jean-Guy Afrika yahawe izi nshingano kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’amasaha ahawe izi nshingano, Jean-Guy Afrika; kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Jean-Guy Afrika yagize ati “Mwakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ku bw’icyizere n’amahirwe mumpaye yo gukora nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).”

Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kuri njye mu gutanga umusanzu mu bushobozi bwanjye ndetse no kuzakorana n’itsinda ry’abakozi b’abahanga ba RDB mu kuzanira inyungu Abanyarwanda bose.”

Jean-Guy Afrika yahawe izi nshingano, asimbuye Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, aho yari amaze umwaka n’amezi atatu kuri izi nshingano zo kuyobora RDB yari yazihawe muri Nzeri 2023.

Jean-Guy Afrika usanzwe afite ubunararibonye mu miyoborere y’imishinga, yize mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Bihugu binyuranye, nko muri Lerta Zunze Ubumwe za America no mu Busuwisi.

Yari asanzwe akora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), aho mu kwezi k’Ukuboza 2021 yanagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibiro bishinzwe ubuhuzabikorwa mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + sixteen =

Previous Post

Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi

Next Post

Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

Related Posts

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda
SIPORO

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.