Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, berecyeje muri Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Iri tsinda rya RWAFPU3-7, ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze igihe kingana n’umwaka muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS).
Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo, aho icyiciro cya mbere cy’abasimbuwe na cyo cyageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Aba bapolisi bari bayobowe na SP Emmy Karangwa, ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege cya Kigali, bakiriwe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo rye ryo guha ikaze aba bapolisi bavuye mu butumwa, CP Yahaya yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange, umurava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”
SP Karangwa wari Umuyobozi Wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n’ibyo bafatanyijemo n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano.
Yagize ati “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo twari dushinzwe by’umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n’ibindi bikorwa twakoze bijyanye n’iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw’igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibikoresho by’isuku.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva muri 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y’abapolisi agizwe n’abagera kuri 400.
RADIOTV10