Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé warangije uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiranye urugwiro we n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe.
Faure Essozimna Gnassingbé yarangije uruzinduko rwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ni uruzinduko yari yatangiye ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025 ubwo yageraga mu Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yanakiriwe mu biro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiriye muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yari arimo mu rwanda.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Mu ruzinduko rw’akazi nari ndimo i Kigali, ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kwakirana urugwiro itsinda ryanjye nanjye ubwanjye.”
Faure Essozimna Gnassingbé kandi yashimiye ubushake bw’Ibihugu byombi (u Rwanda na Togo) mu gukomeza kwagura umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Ati “Ndashimira kandi ubushake butanga icyizere mu gukomeza guteza imbere imikoranire y’impande zombi, bishingiye ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Togo.”
RADIOTV10