• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko abakinnyi barimo Kapiteni w’iyi Kipe, Muhire Kevin baherutse kuvunika, bari koroherwa ku buryo butanga icyizere ko bazagaruka mu kibuga vuba.

Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, nyuma yuko aba bakinnyi baherutse kugira imvune.

Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, yavunikiye mu mukino wa Shampiyona iyi kipe yari yahuyemo na Police FC, warangiye iyi kipe ibonye intsinzi y’ibitego 2-0.

Muri uwo mukino, Muhire Kevin wasimbuwe ku munota wa 20’, yavunitse nyuma yo kugongana na myugariro wa Police FC Issa Yakubu, ahita agira imvune.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu butumwa bwatambukije ku mbuga nkoranyambaga, bugaragagaza uko imvune y’uyu kapiteni w’iyi kipe kimwe n’iya myugariro wayo Aimable Nsabimana, imeze.

Ubuyobozi bwa Rayon bwagize buti “Kevin Muhire na Aimable Nsabimana bari koroherwa mu burwayi bw’imvune bagize. Basubukuye imyitozo yoroheje. Turabifuriza gukira burundu.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kandi, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yayo yitegura imikino y’igikombe cy’Intwari iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Nyuma yuko habaye impinduka mu miterere y’imikino y’iki gikombe, Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde, izahura na Police FC ya kane, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri izakina na AS Kigali ya gatatu, mu mikino izaba tariki 28 Mutarama 2025.

Muhire Kevin umukinnyi w’ingenzi muri Rayon ari gutora ka mitende
Na myugariro Nsabimana Aimable

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 8 =

Previous Post

Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

Next Post

Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Menya amasezerano uruzinduko rwa Perezida Kagame rusize hagati y’u Rwanda na Türkiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.