Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriraga muri Türkiye, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’iki Gihugu, zasinye amasezerano ane y’ubufatanye, arimo ayasinywe hagati ya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda n’Urwego ruri mu zikomeye mu gisirikare muri Türkiye, ndetse n’ay’iperereza mu by’impanuka z’indege.
Ni amasezerano yasinywe na Guverinoma z’Ibihugu byombi kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.
Aya masezerano, harimo ay’ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Türkiye mu rwego rw’ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho (Media and Communication).
Hari kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe iby’amasoko y’ibya gisirikare ruzwi nka Presidency of Defence Industries (SSB) ndetse na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda.
Uru rwego rwa SSB rwashinzwe mu 1985, rugenzurwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Türkiye, rufite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe na Komite Nshingwabikorwa mu rwego rwa Gisirikare, ndetse rukaba rutegura gahunda zitanga ibisubizo bigamije gufasha igisirikare kugera ku ntego zacyo.
Uru rwego kandi rusanzwe runafite inshingano zo gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kubaka uruganda rwa gisirikare rujyanye n’igihe.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Türkiye kandi zasinye andi masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’itangazamakuru ry’isakazamajwi (radio) n’iry’isakazamashusho (Television).
Ni amasezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Broadcasting Agency-RBA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru muri Türkiye (Turkish Radio and Televesion Corporation-TRT).
Andi masezerano, ni ay’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, mu bijyanye n’iperereza mu by’impanduka z’indege n’izindi mpanuka zikomeye.
RADIOTV10