Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cy’Amahoro, yasize hamenyekanye uko azahura muri 1/8 cy’irangiza, aho Ikipe nka Rayon Sports izahura na Rutsiro FC, mu gihe APR FC izacakirana na Musanze FC.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, y’uko imikino izakinwa hagati ya tariki 11 na 13 Gashyantare 2025, muri 1/8 cy’irangiza.

Ikipe ya Police FC izahura na Nyanza FC, AS Kigali yo icakirane na Vision FC, mu gihe Mukura VS yo izahura na Intare FC.

Indi mikino iteganyijwe, hrimo uwa Gasogi United izahura na AS Muhanga, Bugesea FC uyo ikazahura n’Amagaju FC naho Gorilla FC ikazahura na City Boys.

Imikino ibanza muri iyi ya 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro, izaba hagati ya tariki 12 na 13 Gashyantare, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 18 na 19 Gashyantare 2025.

Muri iki gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, amakipe ane (4) yo mu cyiciro cya kabiri ni yo yabashije kugera muri 1/8, ari yo; City Boyz, Nyanza FC, As Muhanga, na Intare FC.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 17 =