Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abantu icyenda (9) ari bo bahitanywe n’ibisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR mu mirwano ibahanganishije n’umutwe wa M23.

Ni ibisasu byarashwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 mu mirwano ihanganishije igisirikare cya DRC gifatanyije n’impande zinyuranye zirimo umutwe wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza SADC ndetse n’umutwe wa Wazalendo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2027, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwari bwatangaje ko ibi bisasu byahitanye ubuzima bw’abantu batanu (5) abandi 35 barakomereka.

Amakuru agezweho yatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda, avuga ko abantu bamaze kwitaba Imana bazize ibi bisasu byaturutse muri Congo, ari icyenda.

Mukuralinda kandi yatangaje ko ibi bisasu byangije inzu eshanu (5) zo mu Mujyi wa Rubavu mu bice byeregeye Umujyi wa Goma uri kuberamo imirwano ihanganishije impande zombi.

Naho abantu 681 batuye mu bice byegereye umupaka ahiriwe ejo humvikana urusaku rw’amasasu arimo n’ayagiye agwa mu Rwanda, bo bahungabanyijwe n’aya masasu, bava mu ngo zabo, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihugu gahana imbibi n’aka ka Rubavu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zageze kuzimiriza mu kirere bimwe mu bisasu, ariko ko hari ibyazicikaga bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Brig Gen Rwivanga yari yagize ati “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”

Brig Gen Rwivanga kandi, kuri uyu wa Mbere yasezeranyije Abaturarwanda ko umutekano wabo ucunzwe ku buryo Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja kuba zasubizayo igitero icyo ari cyo cyose cyashaka kwinjira mu Rwanda, mu gihe iyi mirwano yahakomereza.

Yagize ati “RDF turakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka.”

Ni mu gihe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 mu Mujyi wa Goma ikomeje mu bice bimwe na bimwe bitaramara kubohorwa n’uyu mutwe wo wemeje ko uyu mujyi wabohowe mu mahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma, aho abatuye mu Karere ka Rubavu, baruzindukiyeho ndetse rukaza gukaza umurego ahagana saa mbiri za mu gitondo, ariko rukaza gucogora mu masaha ya saa yine n’igice.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 4 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Next Post

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.