Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhanzi Ishimwe Prince wamamaye nka Da Rest wahoze mu itsinda Juda Muzik, ubu usigaye wiririmbana ku giti cye nyuma yuko iri tsinda risenyutse, inkuru y’ubukwe bwe yemezwa na zimwe mu nshuti ze za hafi zizi iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa uba muri USA.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, avuga ko mu minsi micye ishize, Da Rest yanambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we, mu birori byabaye tariki 10 Mutarama 2025, akamusaba ko bazarushingana, undi na we akabyemera atazuyaje.

Iyi nshuti ya Da Rest, yabwiye Ikinyamakuru cyitwa Igihe ati “Ni umukobwa bari bamaranye imyaka ine, byumvikane ko baziranye cyane ku buryo kurushinga byaba nta gitangaza kirimo.”

Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muhanzi, avuga ko we n’uyu mukunzi we, bamenyanye ubwo bahuriraga mu birori by’imwe mu nshuti zabo, bagatangirira aho baganira, bikaza kuvamo urukundo ruganisha ku mushinga wo kurushingana.

Izi nshuti z’aba bombi, kandi zemzeza ko ubukwe bwa Da Rest n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, buzaba muri uyu mwaka, ndetse ko impande zombi ziri mu myiteguro yabwo.

Da Rest aherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we
Yamusabye ko bashingana undi arabyemera

N’ubukwe ngo ni vuba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

Next Post

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.