Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yashyizeho Maj.Gen. Somo Kakule Evariste, ku mwanya wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, nyuma yuko Maj.Gen. Peter Cirimwami wayiyoboraga yishwe na M23.

Ishyirwaho rya Maj Gen Somo Kakule Evariste, ryatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC.

Somo Kakule Evariste yazamuwe mu ntera, akurwa ku ipeti rya Brigadier General, ahabwa irya Major General ari bwo yahise ahabwa kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, nkuko byategetswe na Perezida Tshisekedi.

Uyu Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru agiye kuri uyu mwanya asimbuye Maj Gen Peter Cirimwami wishwe n’umutwe wa M23 tariki 23 Mutarama 2025, ubwo yari yagiye guha morale abasirikare no kwifotozanya na bo no agaragaze ko bahagaze bwuma mu mujyi wa Sake.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Félix Tshisekedi ashyiraho n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye mu butegetsi bwa Kivu ya Ruguru imaze igihe iberamo imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23.

Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru kandi yashyizweho nyuma y’indi nama yihutirwa yayobowe na Perezida wa DRC kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo kongera gusubiza ku murongo ubuyobozi ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bugomba gukomeza kuyobora bushyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Mbere yo kugirwa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Evariste Somo Kakule yari asanzwe ari umuyobozi wa Burigade ya 31 yakoraga ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, yari ifite icyicaro muri Kindu mu Ntara ya Maniema.

Iyi Burigade yayoborwaga na Evariste Somo Kakule, isanzwe ihuza imikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Bubiligi na Congo, aho igizwe n’inzobere mu bya gisirikare. Mu myaka micye ishize, iyi inite yigeze koherezwa muri Beni guhangana n’ibyihebe bya ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − two =

Previous Post

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Next Post

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Related Posts

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.