Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yashyizeho Maj.Gen. Somo Kakule Evariste, ku mwanya wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, nyuma yuko Maj.Gen. Peter Cirimwami wayiyoboraga yishwe na M23.

Ishyirwaho rya Maj Gen Somo Kakule Evariste, ryatangajwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ku Gitangazamakuru cy’Igihugu RTNC.

Somo Kakule Evariste yazamuwe mu ntera, akurwa ku ipeti rya Brigadier General, ahabwa irya Major General ari bwo yahise ahabwa kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, nkuko byategetswe na Perezida Tshisekedi.

Uyu Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru agiye kuri uyu mwanya asimbuye Maj Gen Peter Cirimwami wishwe n’umutwe wa M23 tariki 23 Mutarama 2025, ubwo yari yagiye guha morale abasirikare no kwifotozanya na bo no agaragaze ko bahagaze bwuma mu mujyi wa Sake.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Félix Tshisekedi ashyiraho n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye mu butegetsi bwa Kivu ya Ruguru imaze igihe iberamo imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23.

Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru kandi yashyizweho nyuma y’indi nama yihutirwa yayobowe na Perezida wa DRC kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma y’iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yagize ati “Twashyizeho uburyo bwo kongera gusubiza ku murongo ubuyobozi ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bugomba gukomeza kuyobora bushyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Mbere yo kugirwa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Evariste Somo Kakule yari asanzwe ari umuyobozi wa Burigade ya 31 yakoraga ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, yari ifite icyicaro muri Kindu mu Ntara ya Maniema.

Iyi Burigade yayoborwaga na Evariste Somo Kakule, isanzwe ihuza imikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Bubiligi na Congo, aho igizwe n’inzobere mu bya gisirikare. Mu myaka micye ishize, iyi inite yigeze koherezwa muri Beni guhangana n’ibyihebe bya ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Next Post

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze
MU RWANDA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.