Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge banenga gufunga inzu y’umuturage yari imaze imyaka itanu ikorerwamo buyihora ko yubatswe mu buryo butemewe bukayifungiraniramo umwana wari uryamyemo akavanwamo bigoranye.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona inzu imaze imyaka itanu ituwemo ndetse inakorerwamo ubucuruzi, ifungwa n’ubuyobozi ngo kubera ko yubatswe mu buryo butemewe.

Mvuyekure Celestin ati “Harimo akarengane kubera inzu yarubatswe babizi, imyaka itanu irashize abayobozi babizi.”

Nyiri iyi nzu avuga ko ubuyobozi buza kuyifunga hari haryamyemo umwana muto ariko abaturage bagerageje kubivuga ntibwabyumva, ahubwo bushyiraho ingufuri buragenda biba ngombwa ko umwana akurwamo n’abaturage bakoresheje urwego.

Mvuyekure Celestin akomeza agira ati “DASSO azana ingufuri ashyiraho turamubwira ngo nubwo uhafunze harimo umwana, twakoze ubutabazi dukora urwego rurerure twice n’idirishya tumuvanamo.”

Uwumukiza Beatrice, umubyeyi w’uyu mwana, na we yagize ati “Ndababwira nti ‘bakingiranyemo umwana wanjye, nimumbaba dushakishe ukuntu twamukuramo’, baraza bafata urwego baca idirishya binjiramo bamukuramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Damas Uwimana yemereye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge ari bwo bwafunze iyi nzu, gusa ahakana ko baba barafungiyemo umwana.

Ati “Ni ubuyobozi bw’Umurenge bwayifunze kuko yubatswe mu buryo budakurukije amabwiriza y’imyubakire. Iby’uko yari imaze imyaka itantu ntabyo tuzi. Ibyo by’umwana ntabyo tuzi, ubwo se nyine hari umuyobozi wakora ibyo ngibyo byo gufungirana umwana?”

Nyiri iyi nzu avuga ko uretse umwana wakuwemo n’abaturage, hari harimo n’ibicuruzwa nk’umutobe, indangara, n’inzoga ku buryo hari ibyangirikiyemo bikamuviramo igihombo.

Umwana wari wafungiranywe muri iyi nzu, yakuwemo bigoranye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 3 =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Next Post

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

Abasirikare bakomeye muri FARDC barimo Aba-Colonel bakurikiranyweho kunyereza ibirimo umuceri n’amata
AMAHANGA

Abasirikare bakomeye muri FARDC barimo Aba-Colonel bakurikiranyweho kunyereza ibirimo umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare bakomeye muri FARDC barimo Aba-Colonel bakurikiranyweho kunyereza ibirimo umuceri n’amata

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.