Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge banenga gufunga inzu y’umuturage yari imaze imyaka itanu ikorerwamo buyihora ko yubatswe mu buryo butemewe bukayifungiraniramo umwana wari uryamyemo akavanwamo bigoranye.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona inzu imaze imyaka itanu ituwemo ndetse inakorerwamo ubucuruzi, ifungwa n’ubuyobozi ngo kubera ko yubatswe mu buryo butemewe.

Mvuyekure Celestin ati “Harimo akarengane kubera inzu yarubatswe babizi, imyaka itanu irashize abayobozi babizi.”

Nyiri iyi nzu avuga ko ubuyobozi buza kuyifunga hari haryamyemo umwana muto ariko abaturage bagerageje kubivuga ntibwabyumva, ahubwo bushyiraho ingufuri buragenda biba ngombwa ko umwana akurwamo n’abaturage bakoresheje urwego.

Mvuyekure Celestin akomeza agira ati “DASSO azana ingufuri ashyiraho turamubwira ngo nubwo uhafunze harimo umwana, twakoze ubutabazi dukora urwego rurerure twice n’idirishya tumuvanamo.”

Uwumukiza Beatrice, umubyeyi w’uyu mwana, na we yagize ati “Ndababwira nti ‘bakingiranyemo umwana wanjye, nimumbaba dushakishe ukuntu twamukuramo’, baraza bafata urwego baca idirishya binjiramo bamukuramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Damas Uwimana yemereye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge ari bwo bwafunze iyi nzu, gusa ahakana ko baba barafungiyemo umwana.

Ati “Ni ubuyobozi bw’Umurenge bwayifunze kuko yubatswe mu buryo budakurukije amabwiriza y’imyubakire. Iby’uko yari imaze imyaka itantu ntabyo tuzi. Ibyo by’umwana ntabyo tuzi, ubwo se nyine hari umuyobozi wakora ibyo ngibyo byo gufungirana umwana?”

Nyiri iyi nzu avuga ko uretse umwana wakuwemo n’abaturage, hari harimo n’ibicuruzwa nk’umutobe, indangara, n’inzoga ku buryo hari ibyangirikiyemo bikamuviramo igihombo.

Umwana wari wafungiranywe muri iyi nzu, yakuwemo bigoranye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Next Post

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Related Posts

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

IZIHERUKA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze
MU RWANDA

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.