• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi abiri mu buryo bw’ubugome

radiotv10by radiotv10
02/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi abiri abitewe n’amakimbirane afitanye n’umugore we bashinjanya ubusambanyi, yemera icyaha, akavuga ko yamuteruye akamukubita kuri sima agahita ashiramo umwuka.

Dosiye iregwamo uyu mugabo, yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo buyiregere Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uyu mugabo akurikiranyweho kwica umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri, amukibise hasi biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we aho buri wese yashinjaga mugenzi we ubusambanyi no gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya.

Ubushinjacyaha bugira buti “Ibyo byabaye ku tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo uregwa yahengereye umugore we adahari afata umwana wabo muto aramwica, arangije yandika urwandiko arushyira imbere y’umurambo w’umwana akinga inzu aragenda. Mu nzira, yahuye n’umugore we amuha urufunguzo rw’inzu anamubwira ko atazongera kumubona.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Umugore yageze mu rugo, akinguye asanga umwana yapfuye, ajya gutabaza Polisi. Uregwa yaje gufatwa yemera ko ari we wiyiciye umwana, ko yamuteruye akamukubita hasi, akagusha umutwe kuri Sima agahita apfa.”

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + two =

Previous Post

Nyaruguru: Hafashwe abakekwaho guteza umutekano mucye hahita hatangwa ubutumwa ku bandi babitekereza

Next Post

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n'ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.