Abacancuro barenga 200 bakomoka mu Gihugu cya Romania, baherutse gushyikirizwa u Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma aho bafashaga FARDC, batashye iwabo.
Aba bacancuro bashyikirijwe u Rwanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2025, nyuma yuko bamanitse amaboko mu mirwano bari baragiyemo gufasha Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Aba bacancuro babanje kwishyikiriza Ingabo ziri mu Butumtwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO), binjiye mu Rwanda bakirwa n’inzego z’umutekano zarwo, zabanje kubasaka ngo batagira ibyo binjirana byahungabanya Abanyarwanda.
Amakuru dukesha Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, bafashe rutemikirere ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, berecyeza iwabo.
Aba bacancuro mbere yo gushyikirizwa u Rwanda, banabanje guhabwa isomo n’Umutwe wa M23 bari baraje kuwanya bafatanyije na FARDC, aho umwe muri bo yagaragaye mu mashusho ahabwa ubutumwa n’umuvugizi wa M23, Col Willy Ngoma, wamubwiye ko bibabaje “kuba muhembwa ibihumbi umunani by’amadolari, ariko umusirikare w’Igihugu akaba atanahembwa amadolari ijana.”
Col Willy Ngoma kandi yasabye uyu mucancuro kimwe na bagenzi be ndetse n’abandi bose ku Isi, ko badakwiye kuza guteza akaduruvayo mu Bihugu bya Afurika bitwaje ko Ibihugu byabo byari byarigize bya gashakabuhake bikumva ko byakomeza gukoloniza Abanyafurika.
Aya mashusho atarigeze atambuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza ko abanyaburayi batagifite ubudahangarwa bw’ikirenga bwo kumva ko basumba Abanyafurika, aho uyu mucancuro w’Umunyaburayi yabaye nk’ugaraguzwa agati na Col Willy Ngoma wamuhaga amabwiriza y’igihano nk’ibimenyerewe mu gisirikare, aho yamusabye kwicara hasi akarambura amaguru, ubundi akayasobekeranya, agashyira amaboko ku mutwe.
Bamwe muri aba bacancuro bagaragazaga ikimwaro n’isoni byinshi, bavuze ko gutsindwa k’uruhande rwabo, byaturutse kuri ba Komanda ba FARDC, badashoboye imiyoborere mu bya gisirikare.
Amakuru yagiye hanze, yemeza ko aba bacancuro bahembwaga ari hagati ya 3 000 USD na 5 000 USD kuri buri umwe, buri kwezi.
RADIOTV10