Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku bacancuro b’Abanyaburayi banyujijwe mu Rwanda nyuma kumanikira amaboko M23

radiotv10by radiotv10
01/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku bacancuro b’Abanyaburayi banyujijwe mu Rwanda nyuma kumanikira amaboko M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abacancuro barenga 200 bakomoka mu Gihugu cya Romania, baherutse gushyikirizwa u Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma aho bafashaga FARDC, batashye iwabo.

Aba bacancuro bashyikirijwe u Rwanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2025, nyuma yuko bamanitse amaboko mu mirwano bari baragiyemo gufasha Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Aba bacancuro babanje kwishyikiriza Ingabo ziri mu Butumtwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO), binjiye mu Rwanda bakirwa n’inzego z’umutekano zarwo, zabanje kubasaka ngo batagira ibyo binjirana byahungabanya Abanyarwanda.

Amakuru dukesha Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, bafashe rutemikirere ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, berecyeza iwabo.

Aba bacancuro mbere yo gushyikirizwa u Rwanda, banabanje guhabwa isomo n’Umutwe wa M23 bari baraje kuwanya bafatanyije na FARDC, aho umwe muri bo yagaragaye mu mashusho ahabwa ubutumwa n’umuvugizi wa M23, Col Willy Ngoma, wamubwiye ko bibabaje “kuba muhembwa ibihumbi umunani by’amadolari, ariko umusirikare w’Igihugu akaba atanahembwa amadolari ijana.”

Col Willy Ngoma kandi yasabye uyu mucancuro kimwe na bagenzi be ndetse n’abandi bose ku Isi, ko badakwiye kuza guteza akaduruvayo mu Bihugu bya Afurika bitwaje ko Ibihugu byabo byari byarigize bya gashakabuhake bikumva ko byakomeza gukoloniza Abanyafurika.

Aya mashusho atarigeze atambuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza ko abanyaburayi batagifite ubudahangarwa bw’ikirenga bwo kumva ko basumba Abanyafurika, aho uyu mucancuro w’Umunyaburayi yabaye nk’ugaraguzwa agati na Col Willy Ngoma wamuhaga amabwiriza y’igihano nk’ibimenyerewe mu gisirikare, aho yamusabye kwicara hasi akarambura amaguru, ubundi akayasobekeranya, agashyira amaboko ku mutwe.

Bamwe muri aba bacancuro bagaragazaga ikimwaro n’isoni byinshi, bavuze ko gutsindwa k’uruhande rwabo, byaturutse kuri ba Komanda ba FARDC, badashoboye imiyoborere mu bya gisirikare.

Amakuru yagiye hanze, yemeza ko aba bacancuro bahembwaga ari hagati ya 3 000 USD na 5 000 USD kuri buri umwe, buri kwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 1 =

Previous Post

Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Next Post

Nyaruguru: Hafashwe abakekwaho guteza umutekano mucye hahita hatangwa ubutumwa ku bandi babitekereza

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Hafashwe abakekwaho guteza umutekano mucye hahita hatangwa ubutumwa ku bandi babitekereza

Nyaruguru: Hafashwe abakekwaho guteza umutekano mucye hahita hatangwa ubutumwa ku bandi babitekereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.