Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 umaze ibyumweru bibiri ubohoje umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, watangaje ko ubu ubuzima buhagaze neza muri uyu mujyi, ndetse ibikorwa bisanzwe biri gukora nta nkomyi.
Tariki 27 Mutarama 2025, ni umunsi w’amateka ku mutwe wa M23 no ku butegetsi bwa Congo Kinshasa, ubwo uyu mutwe wafataga Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Ibyumweru bibiri biruzuye, uyu mujyi wa Goma uri mu maboko y’uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’impande zigishyigikiye.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa; mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare, yavuze ko ubuyobozi bw’uyu mutwe buhamagarira abo mu nzego zose gusubukura ibikorwa byose.
Yagize ati “Twahamagariye ko ibikorwa byose bisubukura mu nzego zose z’ubuzima, zirimo no kongera gusubukura ibikorwa by’amashuri y’abana bacu yongeye gufungura kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025.”
Yakomeje agira ati “Uko umutekano uhagaze mu Mujyi wa Goma, uremerera ibikorwa gusubukura birimo n’ibikorwa by’amabanki. Ubuzima muri Goma bukomeje kumera neza kandi abaturage bacu barisanzura mu bikorwa byabo nta nkomyi.”
Ubwo uyu mutwe wari umaze gufata umujyi wa Goma, wavuze ko ikizakurikiraho ari ugucyura abari bahunze imirwano yari yawuhanganishije na FARDC, ndetse ko n’impunzi zimaze igihe zarahunze ibi bice kubera ibikorwa by’urugomo byakunze gukorwa n’inzego za Leta zifatanyije n’imitwe nka FDLR, zigomba gutahuka kuko umutekano ugiye kugaruka.
Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Oscar Balinda yagiranye na RADIOTV10 ubwo uyu mutwe wari umaze gufata Umujyi wa Goma, yagize ati “Ubu turi kugira ngo tugarure ubuzima, tugarure amazi n’amashanyarazi, turagira ngo itangazamakuru ryose rikore, abaturage tubahumurize, basubire mu mirimo yabo, amashuri atangire, ibitaro bikore, abacuruza bacuruze, abajya guhinga bahinge, aborozi borore…”
Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yanzuye ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano, kandi ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bukaganira n’imitwe yose irimo na M23.
RADIOTV10