Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’ibyumweru bibiri M23 ifashe Goma yagaragaje uko byifashe

radiotv10by radiotv10
10/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 umaze ibyumweru bibiri ubohoje umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, watangaje ko ubu ubuzima buhagaze neza muri uyu mujyi, ndetse ibikorwa bisanzwe biri gukora nta nkomyi.

Tariki 27 Mutarama 2025, ni umunsi w’amateka ku mutwe wa M23 no ku butegetsi bwa Congo Kinshasa, ubwo uyu mutwe wafataga Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibyumweru bibiri biruzuye, uyu mujyi wa Goma uri mu maboko y’uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’impande zigishyigikiye.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa; mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare, yavuze ko ubuyobozi bw’uyu mutwe buhamagarira abo mu nzego zose gusubukura ibikorwa byose.

Yagize ati “Twahamagariye ko ibikorwa byose bisubukura mu nzego zose z’ubuzima, zirimo no kongera gusubukura ibikorwa by’amashuri y’abana bacu yongeye gufungura kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025.”

Yakomeje agira ati “Uko umutekano uhagaze mu Mujyi wa Goma, uremerera ibikorwa gusubukura birimo n’ibikorwa by’amabanki. Ubuzima muri Goma bukomeje kumera neza kandi abaturage bacu barisanzura mu bikorwa byabo nta nkomyi.”

Ubwo uyu mutwe wari umaze gufata umujyi wa Goma, wavuze ko ikizakurikiraho ari ugucyura abari bahunze imirwano yari yawuhanganishije na FARDC, ndetse ko n’impunzi zimaze igihe zarahunze ibi bice kubera ibikorwa by’urugomo byakunze gukorwa n’inzego za Leta zifatanyije n’imitwe nka FDLR, zigomba gutahuka kuko umutekano ugiye kugaruka.

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23, Oscar Balinda yagiranye na RADIOTV10 ubwo uyu mutwe wari umaze gufata Umujyi wa Goma, yagize ati “Ubu turi kugira ngo tugarure ubuzima, tugarure amazi n’amashanyarazi, turagira ngo itangazamakuru ryose rikore, abaturage tubahumurize, basubire mu mirimo yabo, amashuri atangire, ibitaro bikore, abacuruza bacuruze, abajya guhinga bahinge, aborozi borore…”

Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yanzuye ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano, kandi ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bukaganira n’imitwe yose irimo na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Igikekwaho kuba intandaro y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo

Next Post

Menya uko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byongereyeho n’ibyazamutse cyane

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya uko ibiciro byiyongereye ku masoko mu Rwanda

Menya uko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byongereyeho n'ibyazamutse cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.