Umutwe wa M23 wongeye gusaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibikorwa bibangamira abaturage biri kubera mu Mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo, unavuga ko ingabo z’u Burundi ziri gukoresha uburyo nk’ubwa FARDC na FDLR.
Byatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 mu butumwa yatanze asaba uruhande ruhanganye n’uyu mutwe rugizwe na FARDC n’impande ziyifasha, guhagarika ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa mu Mujyi wa Bukavu.
Yavuze ko ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukoresha ingabo z’amahanga, zidafite icyo zishobora kumarira Abanyekongo uretse kubabangamira gusa.
Ati “Ingabo z’u Burundi zo zayobotse uburyo nk’ubwa FARDC, FDLR na Wazalendo bakomeje kubangamira abaturage b’abasivile bagakwiye kuba barengera.”
Yakomeje agira ati “Abaturage bacu bakomeje kwicwa, bafatwa ku ngufu mu buryo bubabaje, bagasahurwa ndetse n’ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu, yaba ku manywa na nijoro, badafite uwabatabara.”
Yavuze kandi ko hari ibibunda bya rutura biri gushyirwa mu bice bireba mu gace ka Cyanguru mu Rwanda, biri mu duce rwa Nguba na Muhumba, aho bikomeje gutera ikikango abaturage bo mu mujyi wa Bukavu banakomeje kugabwaho ibitero by’umusubirizo n’ihuriro ry’abarwanyi ba Leta ya Congo Kinshasa.
Yavuze ko nyuma yuko uruhande rwa FARDC rutsinzwe i Goma rwahaye abasivile imbunda, none bikaba byarateje umutekano mucye kubera ubujura bahise bijandikamo.
Bertrand Bisimwa yavuze ko ibi bikorwa bikomeje gukaza umurego muri Kivu y’Epfo byumwihariko mu mujyi wa Bukavu, aho imikorere nk’iy’umutwe wa Wazalendo ikomeje kwimakazwa.
Ati “Nta muntu ushobora kwemerera ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza muri uyu murongo bukora ibyo bwishakiye bukomeza kwica abantu no gutsemba imiryango bwitwaje kurinda ubusugire bwa DRC.”
Betrand Bisimwa nk’uko aherutse kubitangaza, yavuze ko uyu mutwe wa M23 udashobora gukomeza kurebera ibikorwa nk’ibyo, ahubwo ko uzagira icyo ukora kugira ngo bihagarare.
RADIOTV10