Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye kuburira Congo ku bibera mu wundi mujyi inakomoza ku Ngabo z’u Burundi

radiotv10by radiotv10
12/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wongeye gusaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibikorwa bibangamira abaturage biri kubera mu Mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo, unavuga ko ingabo z’u Burundi ziri gukoresha uburyo nk’ubwa FARDC na FDLR.

Byatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025 mu butumwa yatanze asaba uruhande ruhanganye n’uyu mutwe rugizwe na FARDC n’impande ziyifasha, guhagarika ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa mu Mujyi wa Bukavu.

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukoresha ingabo z’amahanga, zidafite icyo zishobora kumarira Abanyekongo uretse kubabangamira gusa.

Ati “Ingabo z’u Burundi zo zayobotse uburyo nk’ubwa FARDC, FDLR na Wazalendo bakomeje kubangamira abaturage b’abasivile bagakwiye kuba barengera.”

Yakomeje agira ati “Abaturage bacu bakomeje kwicwa, bafatwa ku ngufu mu buryo bubabaje, bagasahurwa ndetse n’ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu, yaba ku manywa na nijoro, badafite uwabatabara.”

Yavuze kandi ko hari ibibunda bya rutura biri gushyirwa mu bice bireba mu gace ka Cyanguru mu Rwanda, biri mu duce rwa Nguba na Muhumba, aho bikomeje gutera ikikango abaturage bo mu mujyi wa Bukavu banakomeje kugabwaho ibitero by’umusubirizo n’ihuriro ry’abarwanyi ba Leta ya Congo Kinshasa.

Yavuze ko nyuma yuko uruhande rwa FARDC rutsinzwe i Goma rwahaye abasivile imbunda, none bikaba byarateje umutekano mucye kubera ubujura bahise bijandikamo.

Bertrand Bisimwa yavuze ko ibi bikorwa bikomeje gukaza umurego muri Kivu y’Epfo byumwihariko mu mujyi wa Bukavu, aho imikorere nk’iy’umutwe wa Wazalendo ikomeje kwimakazwa.

Ati “Nta muntu ushobora kwemerera ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza muri uyu murongo bukora ibyo bwishakiye bukomeza kwica abantu no gutsemba imiryango bwitwaje kurinda ubusugire bwa DRC.”

Betrand Bisimwa nk’uko aherutse kubitangaza, yavuze ko uyu mutwe wa M23 udashobora gukomeza kurebera ibikorwa nk’ibyo, ahubwo ko uzagira icyo ukora kugira ngo bihagarare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + four =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi

Next Post

Hari amatorero yo muri Congo yagaragaje ko yahaye ikaze M23 i Goma

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari amatorero yo muri Congo yagaragaje ko yahaye ikaze M23 i Goma

Hari amatorero yo muri Congo yagaragaje ko yahaye ikaze M23 i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.