Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF igomba kubaka ubushobozi bwo kuyifasha guhora yiteguye guhangana n’ibibazo byose- General Muganga

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF igomba kubaka ubushobozi bwo kuyifasha guhora yiteguye guhangana n’ibibazo byose- General Muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko RDF igomba kubaka ubushobozi buyifasha kuba iteka yabasha guhangana n’ibyatera impungenge byose, bityo ko ari yo mpamvu ishyira imbere amahugurwa n’imyitozo bihabwa Ingabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga abasirikare b’Abofisiye bakuru n’abato, yaberaga mu Kigo cya RDF Gacurabwenge Training Centre giherereye mu Karere ka Kamonyi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yavuze ko amahugurwa ahabwa abasirikare, aba agamije kongerera ubushobozi RDF kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo byose byatera impungenge ku mutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “RDF igomba kubaka ubushobozi bwayo buzayifasha guhora ibasha gukemura ibibazo byose kandi mu buryo bwiza. Iyi gahunda igamije gutuma tugira abasirikare batojwe neza bari mu buyobozi kandi bakanarushaho guteza imbere imibanire y’Ingabo n’abasivile.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishuri rya RDF, Brigadier General Jean Chrysostome Ngendahimana, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ku gukomeza kuzamurira ubushobozi ndetse n’imyitwarire myiza abo muri uru rwego.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 hafungurwa iki kigo cy’imyitozo ‘RDF Gacurabwenge Training Centre’ cyagize uruhare runini mu kuzamurira ubushobozi abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bahabwa ubumenyi bw’ingenzi mu bya gisirikare.

Aya mahugurwa yahawe abasirikare barimo abofisiye bakuru n’abato

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 7 =

Previous Post

U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi baganiriye ku bibazo bya Congo

Next Post

Hatangajwe icyemezo cya mbere cyafatiwe Musenyeri uregwa ibirimo kunyereza umutungo

Related Posts

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
19/09/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi, barimo Yves Iradukunda winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’Umunyamabanga...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

IZIHERUKA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
AMAHANGA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Hatangajwe icyemezo cya mbere cyafatiwe Musenyeri uregwa ibirimo kunyereza umutungo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.