Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ubwo yari afite imyaka 17 yinjiye muri studio za Radio 10,
  • Yifuzaga gukora itangazamakuru ariko umuryango utabyumva.

Umunyamakuru Ngabo Roben usanzwe azwi mu itangazamukuru ry’ibiganiro bya Siporo, yamaze kwinjira mu muryango mugari w’abanyamakuru ba RADIOTV10. Yagarutse ku rugendo rwe mu mwuga w’itangazamakuru yiyumvagamo kuva akiri muto.

Ngabo Roben ugiye kujya akora mu kiganiro kiyoboye ibindi mu bya siporo mu Rwanda, ’10 Sports’ kizwi nk’Urukiko rw’Imikino gisanzwe gitambuka kuri Radio 10 no ku bindi Bitangazamakuru bya RADIOTV10.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025 ubwo uyu munyamakuru yakirwaga muri iki kiganiro n’abanyamakuru basanzwe bagikora, yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w’iki Gitangazamakuru.

Yagize ati “Sinshidikanya, ni cyo gitangazamakuru kinini nkoreye, iyo mvuze kinini, mba mvuze mu bintu byinshi, urebye ahantu kigera, urebye umubare w’abakozi gifite, urebye n’uburyo nyine muba mubayeho neza, mba mbibona amafaranga mufite mu mihanda ya Kigali.”

Ngabo Roben ubwo yagarukaga ku rugendo rwe mu mwuga w’itangazamakuru, yavuze ko yakuze yiyumvamo kuzakora uyu mwuga, kuko yawukundaga akiri muto.

Ati “Niga mu mashuri yisumbuye natekerezaga kuzaba umunyamakuru, ariko umuryango nakuriyemo, ntabwo ari ko babibonaga, ku buryo ibyo nagiye kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye si byo nashakaga, ariko umuryango ni byo washakaga, njya kubyiga ntabikunze.”

Ngabo Roben avuga ko nubwo yagiye kwiga amasomo adafite aho ahuriye n’azamuganisha mu mwuga w’itangazamakuru, ariko ko yakomeje gutekereza ku nzozi ze zo kuzaba umunyamakuru, ndetse akabiharanira, kuko yatangiye kujya yinjira mu busesenguzi akiri muto.

Ati “Iyi studio, nayinjiyemo muri 2013 niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, icyo gihe uwari umunyamakuru wa hano Jado Dukuze [Dukuzimana Jean De Dieu] yajyaga antumira ku Cyumweru, nkumva ni ibintu bimpa ibyishimo kurusha ibindi.”

Ngabo avuga ko icyo gihe yari akiri muto kuko yari afite imyaka 17, ndetse bamwe mu bakorera iki gitangazamakuru bagashaka kumuha kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru, ariko ko bitari gushoboka kuko atari afite imyaka y’ubukure, none akaba ahagarutse ari umukozi. Ati “Rwari rusibiye aho ruzanyura, cyera kabaye ndahageze.”

Uyu munyamakuru, avuga ko hagati ya 2015 na 2020 yari umunyamakuru wa Isango Star anabibangikanya no kwandika ku kinyamakuru Umuseke, ndetse nyuma aza no gukorera ibindi bitangazamakuru birimo ibyandika nka Igihe.

Hagati ya 2020 kugeza muri 2023, yakoreye igitangazamakuru cya Radio na TV 1, nyuma aza kujya mu ikipe ya Rayon Sports, ashinzwe Itangazamakuru, itumanaho n’ubuvugizi, ari na ho yari ari kugeza ubu.

Ati “Nishimiye rero aka kanya kuba ndi muri Radio 10 nk’umunyamakuru wa Siporo, nkaba n’umucamanza mu rukiko, ndaje tuzice rero, bamenye ko impaka zigiye gucika.”

Uyu munyamakuru avuga ko ku bijyanye n’akazi ko muri Rayon Sports, azakomeza kuba hafi iyi kipe asanzwe anafana, ariko ko bitazabangamira inshingano ze nk’umunyamakuru, kuko ntacyo azajya yifataho cyangwa ngo areke kukivuga mu buryo bwa kinyamwuga.

Ngabo Roben ubwo yahabwaga ikaze n’abanyamakuru bagenzi be

Yishimiye kuba agiye gukorera iki gitangazamakuru

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagaragaje iburashingiro ry’ibirego by’ibinyoma Congo yakomeje kwegeka ku Rwanda

Next Post

Icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahura, iby’ibihano Congo isabira u Rwanda,…-Perezida wa Congo-Brazza yabivuzeho

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahura, iby’ibihano Congo isabira u Rwanda,…-Perezida wa Congo-Brazza yabivuzeho

Icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahura, iby’ibihano Congo isabira u Rwanda,…-Perezida wa Congo-Brazza yabivuzeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.