Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Aborozi b’amafi mu Rwanda mu marira bifuza ko Leta ibahoza
Share on FacebookShare on Twitter

Abarozi b’amafi bo mu bice bitandukanye mu Rwanda, bavuga ko bakigorwa no kubona ibiryo byayo, ku buryo bakorera mu bihombo, bagasaba ko Leta yagira icyo ikora.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko uretse kuba ibiryo by’amafi bihenda, binaturuka kure, ku buryo muri ubu bworozi bwabo hakirimo birantega nyinshi.

Batamuliza Ancille wo mu Karere ka Nyagatare, yagize ati “Ibiryo by’amafi bituruka kure cyane ndetse biratuvuna, tugize nk’umugisha tukabona uruganda nko muri Nyagatare byadufasha kuko twabikuraga za Musanze ariko ubu ahatwegereye ni i Rwamagana.”

Tuyisenge Veneranda na we yagize ati “Kubitegera kubigeza aha ni amafaranga menshi ugasanga ibiciro biri hejuru, ikilo kimwe ni 1 650 Frw ugashyiraho n’ingendo mbese hari n’ubwo amafi amara nka kabiri nta biryo.”

Twambazimana Jean Damascene na we yagize ati “Bituruka muri Kenya kuko ni bo babitugemurira kandi nohereza toni 22 mu Kivu (aho bororera) buri munsi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi, muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndorimana Jean Claude avuga ko iki kibazo gihari koko, kuko imashini zikora ibiryo by’amafi zihenda, gusa akavuga ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo haboneke inganda nyinshi zibikorera mu Rwanda.

Ati “Kugeza ubu ngubu mu Gihugu dufite inganda Huye, Rwamagana no muri Economic Zone, ariko hari n’izindi ziri kuza kugira ngo ntitujye kubivana hanze kuko birahenda.”

Ni mu gihe ibyo kurya bigaburirwa amafi yororwa, biba bigizwe n’imvange ya poroteyine ku kigero kiri hagati ya 18% na 50%, iby’ubaka umubiri, vitamine, imyunyungugu, n’ibiterimbaraga bicye nk’inyampeke ndetse zikagaburirwa byinshi cyangwa bike bitewe n’ikigero cy’ubukure zigezeho.

Aborozi b’amafi bavuga ko kubona ibiryo byayo bibavuna
Bavuga ko kugira amafi akenera ibiryo byinshi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Ifungwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi ryatumye Uganda ihabwa itegeko n’umwe mu Miryango Mpuzamahanga

Next Post

Sudan: Hatangajwe umubare wo hejuru w’abahitanywe n’ibitero by’umutwe umaze igihe uhangane na Leta

Related Posts

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bakorera mu mujyi wa Gisenyi, binubira ikibazo cyo kutagira parking, bigatuma amagare yabo ahora mu...

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

Amatiyo y’amazi meza anyura hafi yabo ariko bo baracyakoresha ateye impungenge

by radiotv10
09/12/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y'amazi meza anyura mu Mudugudu...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

IZIHERUKA

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Hatangajwe umubare wo hejuru w’abahitanywe n’ibitero by’umutwe umaze igihe uhangane na Leta

Sudan: Hatangajwe umubare wo hejuru w’abahitanywe n’ibitero by’umutwe umaze igihe uhangane na Leta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.