Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America yafatiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe, bidafite ishingiro, rwibutsa ko ibihano ntacyo bizatanga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025.

Ni nyuma yuko Ibiro bya USA Bishinzwe ibihano mu by’ubukungu (OFAC- Office of Foreign Assets Control) bitangaje ko iki Gihugu cyafatiye ibihano General (Rtd) James Kabarebe, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka.

Leta Zunze Ubumwe za America zishinja Gen (Rtd) James Kabarebe kugira uruhare mu buhuza bwa Leta y’u Rwanda n’umutwe wa M23, aho iki Gihugu na cyo cyaguye mu mutego w’ibinyoma by’ibirego bishinjwa u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, rivuga ko “Ibihano byafatiwe Umunyamabanga wa Leta James Kabarebe byafashwe na OFAC, ntibifite ishingiro. Iyo ibihano biza kuba bikemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Vongo, twakagombye kuba dufite amahoro kuva mu myaka myinshi ishize.”

U Rwanda rwibukije ko kuva mu myaka itatu ishize ubwo imirwano yuburaga mu burasirazuba bwa DRC, umutekano w’u Rwanda wagiye ubangamirwa n’abagakwiye guhabwa ibihano ariko batabihawe.

Guverinoma iti “Muri bo harimo ingabo za Congo (FARDC), zirwana zifatanyije n’iza SAMIDRC, ingabo z’u Burundi, Umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’abacancuro b’Abanyaburayi (barimo 300 baherutse kunyuzwa mu Rwanda bajya muri Romania).”

U Rwanda ruvuga ko kuba Umuryango Mpuzamahanga warakomeje kurebera ibibazo by’akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo bikorwa na Guverinoma ya Congo, byagiye byenyeza imirwano mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Guverinoma iti “Intego y’u Rwanda ni imwe gusa yo kwirindira umutekano, ndetse no kwifuza ko habaho iherezo ry’ubutagondwa muri Politiki ishingiye ku irondabwoko mu karere. Iki ni ikibazo cy’umutekano w’Igihugu, kandi ni cyo dushyize imbere. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, batikanga ibibazo by’umutekano byaturuka muri DRC.”

U Rwanda rwagarutse kuri ibi by’ibihano, ruvuga ko bidashobora kugira uruhare mu kuzana umuti w’ibibazo by’umutekano, amahoro n’ituze bimaze igihe mu karere k’ibiyaga bigari.

Ruti “Izi ngamba ziza nko kwivanga kw’amahanga mu nzira ziyemejwe n’Abanyafurika, ni iziza kurogoya no gutinza umuti w’amakimbirane.”

U Rwanda rwibukije amahanga ko agomba gushyigikira no kubaha inzira z’ibiganiro zahiswemo n’Umugabane wa Afurika mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, zirimo imyanzuro iherutse gufatirwa mu nama yahuje Imiryango ya EAC na SADC kimwe n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwibutsa ko ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwagira icyo butanga, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kubushyigikira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 8 =

Previous Post

M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika

Next Post

Abibonaniye n’abarwanyi ba M23 muri Kamanyola bavuze ibyo bababonyeho byabatunguye

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abibonaniye n’abarwanyi ba M23 muri Kamanyola bavuze ibyo bababonyeho byabatunguye

Abibonaniye n’abarwanyi ba M23 muri Kamanyola bavuze ibyo bababonyeho byabatunguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.