Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America yafatiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, General (Rtd) James Kabarebe, bidafite ishingiro, rwibutsa ko ibihano ntacyo bizatanga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025.
Ni nyuma yuko Ibiro bya USA Bishinzwe ibihano mu by’ubukungu (OFAC- Office of Foreign Assets Control) bitangaje ko iki Gihugu cyafatiye ibihano General (Rtd) James Kabarebe, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’akarere, n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka.
Leta Zunze Ubumwe za America zishinja Gen (Rtd) James Kabarebe kugira uruhare mu buhuza bwa Leta y’u Rwanda n’umutwe wa M23, aho iki Gihugu na cyo cyaguye mu mutego w’ibinyoma by’ibirego bishinjwa u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, rivuga ko “Ibihano byafatiwe Umunyamabanga wa Leta James Kabarebe byafashwe na OFAC, ntibifite ishingiro. Iyo ibihano biza kuba bikemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Vongo, twakagombye kuba dufite amahoro kuva mu myaka myinshi ishize.”
U Rwanda rwibukije ko kuva mu myaka itatu ishize ubwo imirwano yuburaga mu burasirazuba bwa DRC, umutekano w’u Rwanda wagiye ubangamirwa n’abagakwiye guhabwa ibihano ariko batabihawe.
Guverinoma iti “Muri bo harimo ingabo za Congo (FARDC), zirwana zifatanyije n’iza SAMIDRC, ingabo z’u Burundi, Umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’abacancuro b’Abanyaburayi (barimo 300 baherutse kunyuzwa mu Rwanda bajya muri Romania).”
U Rwanda ruvuga ko kuba Umuryango Mpuzamahanga warakomeje kurebera ibibazo by’akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo bikorwa na Guverinoma ya Congo, byagiye byenyeza imirwano mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Guverinoma iti “Intego y’u Rwanda ni imwe gusa yo kwirindira umutekano, ndetse no kwifuza ko habaho iherezo ry’ubutagondwa muri Politiki ishingiye ku irondabwoko mu karere. Iki ni ikibazo cy’umutekano w’Igihugu, kandi ni cyo dushyize imbere. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, batikanga ibibazo by’umutekano byaturuka muri DRC.”
U Rwanda rwagarutse kuri ibi by’ibihano, ruvuga ko bidashobora kugira uruhare mu kuzana umuti w’ibibazo by’umutekano, amahoro n’ituze bimaze igihe mu karere k’ibiyaga bigari.
Ruti “Izi ngamba ziza nko kwivanga kw’amahanga mu nzira ziyemejwe n’Abanyafurika, ni iziza kurogoya no gutinza umuti w’amakimbirane.”
U Rwanda rwibukije amahanga ko agomba gushyigikira no kubaha inzira z’ibiganiro zahiswemo n’Umugabane wa Afurika mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, zirimo imyanzuro iherutse gufatirwa mu nama yahuje Imiryango ya EAC na SADC kimwe n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwibutsa ko ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwagira icyo butanga, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kubushyigikira.
RADIOTV10