Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi mu ijambo ryumvikanamo gutangira gucisha macye

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi mu ijambo ryumvikanamo gutangira gucisha macye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangaje ko nubwo yaba yaratsinzwe urugamba ariko atatsinzwe intambara, ariko ko afite imigambi wo gushyiraho Guverinoma y’ubumwe, kandi akaganira na buri wese n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yifatanyije n’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi, yasabye abagize iri huriro, gushyira imbere ubumwe aho gucikamo ibice, dore ko muri iri huriro havugwamo kutavuga rumwe hagati y’abarigize.

Perezida Tshisekedi yagize ati “Nshobora kuba naratsinzwe urugamba, ariko ntabwo natsinzwe intambara. Ngomba kuganira na buri wese, harimo n’abatavuga rumwe na Leta. Guverinoma y’ubumwe bw’Igihugu izashyirwaho.”

Icyakora Tshisekedi ntiyatanze ibisobanuro birambuye by’uburyo iyo Guverinoma itagira uwo iheeza izaba iteye n’igihe izashyirirwaho.

Perezida Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe umutwe M23 uhanganye na Leta ye, ukomeje gufata imijyi minini muri iki Gihugu.

Mu byumweru bitatu bishize, umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ukaba umujyi mukuru mu burasirazuba bwa Congo, ndetse unafata umujyi wa Bukavu, umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tshisekedi yunamiye abasirikare baguye ku rugamba anasezeranya gukomeza kongerera ingufu z’igisirikare cya FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo

Next Post

Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru zitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Related Posts

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru zitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru zitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.