Umuhanzi John Legend uherutse gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cy’akataraboneka, yavuze ko mbere yo kuza hari benshi bamuhamagaye bamubuza kuza muri iki Gihugu yishimiye kugeramo, bashingiye ku mpamvu za politiki z’ibibazo biri hagati yacyo na DRC, ariko akabyima amatwi kuko abona u Rwanda ari Igihugu gifite ubushishozi buhanitse.
Uyu muhanzi yemeje ko yari azi neza ibibazo byavugwaga ndetse yanabonye ubutumwa bumubuza gutaramira mu Rwanda, ariko ko nta mpamvu n’imwe yabonaga yatumaga adakomeza iki gitaramo.
Yumvikanishije ko atemeranya n’abashaka gufatira u Rwanda ibihano, byatumye yirengagiza ibyo bamusabaga, atanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo ‘Move Afrika’ cy’umuryango Global Citizen, cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.
John Legend nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo ahagarike igitaramo cyo mu Rwanda, yatangaje ko atari kubikora ngo kuko yari kuba ashyize igihano ku Banyarwanda .
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC mbere yo gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025.
Muri iki kiganiro, John Legend yatangiye yemeza ko yari azi neza ibyavugwaga byose ndetse n’inyandiko zamubuzaga gutaramira mu Rwanda yazibonye.
Ati “Nari nzi ibiri kuba, yewe n’inyandiko zimbuza gutaramira mu Rwanda narazibonaga ariko nizeraga ko ubutumwa bwa Move Afrika na bwo ari ingenzi.”
Cyari igitaramo kidasanzwe, kuko yaririmbiye abarenga ibihumbi 10. Mu gitaramo hagati yavuze amagambo yumvikanisha ko yamenye igisobanuro cya nyacyo cy’umuziki, kandi ko gutaramira mu Rwanda byaturutse ku rukundo afitiye abafana be.
Ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano. Twageze i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi” [ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen]. Nahise numva ubwuzu bwanyu nubwo mutari muhari umunsi wose, nahise numva ubwiza bw’uyu mujyi umunsi wose mpamaze.”
Yakomeje avuga ati “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ku nshuro yanjye ya mbere ntaramiye i Kigali, inshuro ya mbere ntaramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, inshuro ya mbere ntaramiye mu Rwanda, turi hano kubera ko tubakunda, kubera ko dushaka kwishimira umuziki, urukundo n’umuco, kubera ko twumva biduhuza, biranejeje cyane kuba turi hano.”
Yavugaga ibi ariko mu gihe ku wa 07 Gashyantare 2025, yakiriye ibaruwa ya Human Right Foundation, irimo ubusabe bw’uko yari guhagarika iki gitaramo i Kigali.
Ni ibaruwa yakiriye kuri ‘Email’ ndetse hari aho bamubwira gufata umwanzuro wo kutagera mu Rwanda, nk’uko Tems wo muri Nigeria yabikoze asubika igitaramo cye i Kigali, cyari kuba ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, John Legend yavuze ko azi neza ibiri kuba muri iki gihe, ndetse n’ubusabe bw’abamwandikiye yarabubonye “bansaba kudakora igitaramo.”
Felix NSENGA
RADIOTV10