Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ryihuse ku bibombe byarasiwe aho M23 yakoreraga inama n’abaturage

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

Abayobozi ba AFC/M23 bakiranywe ubwuzu n'abaturage

Share on FacebookShare on Twitter

UPDATE: AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryihuse ryakozwe ku bibombe byarashwe mu baturage bari bitabiriye inama yabahuzaga n’ubuyobozi bw’iri Huriro, ryagaragaje ko ari igikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwifashishije intwaro z’Igisirikare cy’u Burundi.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, bwatangaje ko nyuma y’iminota micye hatangiye inama yabuhuzaga n’abaturage b’i Bukavu yari yitabiriwe ku bwinshi, harashwe ibibombe mu mbaga y’abaturage, bamwe bahasiga ubuzima, bikekwa ko byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwari bugambiriye kwivugana Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwakoranyaga abaturage mu nama yari yitabiriwe n’abaturage benshi bo muri uyu Mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa n’abarwanyi ba M23.

Ubwo iyi nama yabaga, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yari yagaragaje umwuka w’ahabereye iyi nama, aho abaturage bari baje ari benshi ndetse babanza gushyiraho morale yari inayobowe n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa.

Nyuma y’amasaha macye, Perezida wa M23, Batrand Bisimwa, yatangaje ko nyuma y’umwanya muto iyi nama itangiye, harashwe ibisasu byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.

Mu butumwa bwe, Bertrand Bisimwa washinje Tshisekedi ibi bikorwa yise ko ari “Ubunyamaswa” yagize ati “Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze gushyira mu bikorwa ubugizi bwa nabi bwakwirakwijwe kuva ejo ku mbuga nkoranyambaga bugambiriye kugirira nabi abaturage b’abasivile bitabiriye inama ya AFC/M23, umunsi wari uteganyijwe byari bigamije kwivugana Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, nyuma y’iminota micye hatangiye iyi nama, abarwanyi bagambirije ikibi barashe ibibombe mu baturage, bari bateraniye ahaberaga iyi nama, byateye impfu za benshi abandi barakomereka.”

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko badashobora kwihanganira ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kunamura icumu, bukomeje kurasa ibisasu mu bice binyuranye bituwemo n’abaturage, birimo n’ibituwe cyane.

Betrand Bisimwa kandi yongeye gutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibi bisasu byarashwe mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ubutegetsi bwa Congo, gikoresheje intwaro z’igisirikare cy’u Burundi gisanzwe gifatanya na FARDC mu mirwano yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

TdRwanda 2025: Umufaransa yegukanye Etape 4, Abanyarwanda batatu baza mu 10 ba mbere

Next Post

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Related Posts

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guvuerinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.