Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in MU RWANDA
0
Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Ibuka Rwanda Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wababajwe n’urupfu rwa Safari Christine wari Perezida wawo mu Buholandi witabye Imana, unafata mu mugungo umuryango we.

Urupfu rwa Safari Christine wari Perezida wa Ibuka mu Buholandi, rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2025.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe, uyu Muryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wunamiye nyakwigendera.

Ubu butumwa bugira buti “Tubabajwe n’urupfu rwa Safari Christine, Perezida wa Ibuka mu Buholandi. Umuhate we mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorwe Abarutsi mu 1994 ndetse n’ubuvugizi yakoreraga abarokotse, bizakomeza kutubera umurage.”

Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda kandi buvuga ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abandi bose bari bamuzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungire wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Safari Christine.

Mu butumwa yatambukije kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Nashenguwe n’itabaruka rya Safari Christine, Umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi. Ndihanganisha Umugabo we Leon n’abana be.”

Amb. Nduhungire yakomeje avuga ko Christine yaranzwe no guharanira ibyiza, byumwihariko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nk’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wagize amahirwe yo gukorana nawe, nzahora nzirikana ubucuti bwawe, umuhate wawe, kwihangana kwawe ndetse n’ibyo wagezeho.”

Bamwe mu Banyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi, ndetse n’ab’imbere mu Gihugu n’ababa mu bindi bice by’Isi; bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Safari Christine, wari umwe mu bagaragaza urukundo bafitiye Igihugu cyabibarutse.

Safari Christine wari Perezida wa Ibuka mu Buholandi yitabye Imana
Minisitiri Nduhungirehe yashengwe n’urupfu rwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 7 =

Previous Post

Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

Next Post

Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe

Related Posts

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

by radiotv10
30/06/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bamaze amezi arenga umunani bavoma amazi...

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

IZIHERUKA

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje
MU RWANDA

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

30/06/2025
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

28/06/2025
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe

Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.