Umuryango Ibuka Rwanda Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wababajwe n’urupfu rwa Safari Christine wari Perezida wawo mu Buholandi witabye Imana, unafata mu mugungo umuryango we.
Urupfu rwa Safari Christine wari Perezida wa Ibuka mu Buholandi, rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2025.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe, uyu Muryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wunamiye nyakwigendera.
Ubu butumwa bugira buti “Tubabajwe n’urupfu rwa Safari Christine, Perezida wa Ibuka mu Buholandi. Umuhate we mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorwe Abarutsi mu 1994 ndetse n’ubuvugizi yakoreraga abarokotse, bizakomeza kutubera umurage.”
Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda kandi buvuga ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abandi bose bari bamuzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungire wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Safari Christine.
Mu butumwa yatambukije kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Nashenguwe n’itabaruka rya Safari Christine, Umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi. Ndihanganisha Umugabo we Leon n’abana be.”
Amb. Nduhungire yakomeje avuga ko Christine yaranzwe no guharanira ibyiza, byumwihariko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nk’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wagize amahirwe yo gukorana nawe, nzahora nzirikana ubucuti bwawe, umuhate wawe, kwihangana kwawe ndetse n’ibyo wagezeho.”
Bamwe mu Banyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi, ndetse n’ab’imbere mu Gihugu n’ababa mu bindi bice by’Isi; bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Safari Christine, wari umwe mu bagaragaza urukundo bafitiye Igihugu cyabibarutse.


RADIOTV10