• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yagaragaje ko ari kubaka umusigiti mu gace k’icyaro akomokamo, nyuma yo kuvuga ko yakuze ahabona ikibazo cyo kubura aho we n’abaturanyi basengera.

Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu muhanzi, agaragaza Umusigiti ari kubakisha mu gace k’icyaro cy’iwabo aho akomoka.

Harmonize, yatanze ubuhamya bw’ibihe byashize ubwo yari ari mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi iyobowe n’umuhanzi Diamond Platnumz, aho yavuze ko yigeze kuganira na Diamond amubwira ikibazo gikomeye mu gace k’iwabo, aho abaturage bakeneye aho gusengera (Umusigiti).

Uyu muhanzi yavuze ko Diamond yemeye gutanga amafaranga yo gutangiza umushinga wo kubaka umusigiti uzajya ufasha abaturage kubona aho basengera.

Nyuma yaho, habaye ikibazo hagati ya Harmonize na Diamond, nk’uko Harmonize abivuga ati “Shitani yaje hagati yacu”, bituma Harmonize atandukana na WCB, ndetse umushinga wo kubaka urwo rusengero icyo gihe wahuye n’ikibazo cyo kudindira kubera kubura amafaranga yo gukomeza ibikorwa by’uwo mushinga.

Harmonize yafashe icyemezo cyo guha uru rusengero izina rya ‘Masjid Naseeb’, izina rifitanye isano n’izina ry’umuhanzi Diamond Platnumz (Naseeb Abdul).

Harmonize yavuze ko yishimiye ko yagiye agira ubushobozi bwo kongera guhemba abakozi bari kubaka uri rusengero, ndetse ko yatanze amafaranga yose azakenerwa kugira ngo umushinga wose uzarangire.

Umuhanzi Harmonize uri mu bagezweho mu karere
Yagaragaje umusigiti ari kubakisha

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Urujijo ku misanzu bamaze imyaka itatu bishyura muri gahunda bashishikarijwe ko ibafitiye akamaro

Next Post

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.