Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, barimo abakekwaho kwiyitirira Abagenzacyaha bizeza abantu kuzabafungurira ababo bafunze, ndetse n’abakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.

Aba bantu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, barimo kandi abantu barindwi (7) barimo abagore babiri (2) bakurikinyweho kwiyitirira Abagenzacyaha bagasaba amafaranga abantu bafite ababo bafunze kubera ibyaha bakekwaho babizeza kubafungura.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko muri aba bantu barindwi harimo uwitwa Mukahabimana Beatrice wakoranaga na Siborurema Jean Claude ukiri gushakishwa kuko yatorotse nyuma yo kumenya ko bagenzi be bafashwe, bashakishaga amakuru y’abantu bafunzwe kugira ngo babone uko bariganya abantu amafaranga.

Ati “Bamara kuyabona [amakuru] bakayakoresha bahamagara abavandimwe, umugore cyangwa umugabo, w’umwe muri abo bantu bafunzwe. Uwitwa Mukahabimana Beatrice nk’umugore, arahamagara kuko bizwi neza ko abagore iyo agize aho ahamagara, ntabwo abagore bazwi muri ibi bikorwa by’uburiganya.”

Dr avuga ko uyu Beatrice yabaga yiyitiriye ko akorera Ubugenzacyaha cyangwa Polisi y’u Rwanda, ku buryo abashukwaga bamwizeraga kuko bumvaga bahamagawe n’umugore.

Ati “Amuhamagara yigize Umugenzacyaha akamubwira amakuru ku muntu we ari umuvandimwe, umugabo cyangwa umugore we ufunze, hanyuma uyu Niyigena Claudine [undi mu berekanywe], na we anyuzwaho amafaranga baciwe.”

Dr Murangira avuga ko iyo uyu wahamagaraga yumvise ko uwo yahamagaye bahuza, atangira kumwumvisha ko dosiye y’umuntu we ufunze ikomeye, ariko ko yabimugiramo kugira ngo yorohe.

Nanone kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye kandi abandi bantu batanu (5) bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.

Ubutumwa bwatanzwe n’uru Rwego rugira ruti “RIB iributsa Abaturarwanda ko Serivise z’Ubugenzacyaha nta kiguzi zigira, bityo bajya bagira amakenga bakanatanga amakuru igihe hari ubatse indoke yiyitirira umugenzacyaha.”

Bukomeza bugira buti “RIB kandi irabasaba kujya bagira amakenga no gushishoza igihe cyose bagiye kugura umutungo runaka mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko serivisi z’uru Rwego zitagurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 16 =

Previous Post

Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga

Next Post

Perezida yagaragaje umwanya u Rwanda rwazaho mu bifuza amabuye muri Congo utagakwiye gutuma ruhozwaho inkeke

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Perezida yagaragaje umwanya u Rwanda rwazaho mu bifuza amabuye muri Congo utagakwiye gutuma ruhozwaho inkeke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.