Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yamaganiye kure ibyatangajwe ku mibare ihanitse y’abantu bahitanywe n’imirwano y’i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yamaganye yivuye inyuma amakuru yatangajwe ko yabwiye kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko imirwano y’i Goma yahitanye ubuzima bw’abantu 9 500.

Inkuru yatangajwe na Jeune Afrique, igaruka ku mibare y’abantu baguye mu mirwano yabereye i Goma ubwo Umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi hagati ya tariki 27 na 28 Mutarama 2025.

Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti “Est de la RDC: l’impossible bilan de la bataille de Goma”. Tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Imibare itangaje y’abahitanywe n’imirwano y’i Goma”.

Muri iyi nkuru, iki Kinyamakuru kigenda kigaragaza imibare yagiye itangazwa n’abantu batandukanye barimo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imiryango irimo uw’uw’Abibumbye, aho bose batarenzaga mu bantu ibihumbi bitatu (3 000).

Iki kinyamakuru kivuga ko umubare w’abantu 2 900 ari wo wakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye ko ari bo bantu baguye muri iyi mirwano.

Jeune Afrique ivuga ko tariki 05 Gashyantare 2025, AFC yatangaje ko ababarirwa mu 2 500 bo ku ruhande rw’igisirikare cya Congo n’abagifasha, baguye muri iyi mirwano,

Naho tariki 04 Gashyantare Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi OCHA, rikaba ryaravuze ko hapfuye abantu 2 000, nyuma rikaza kwemeza ko hapfuye abantu 2 773 hagakomereka 3 003.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko imibare yagiye yiyongera, ku buryo tariki 09 Werurwe 2025 Minisiteri y’Ubuzima muri DRC yemeje ko hapfuye abantu 8 573, mu gihe Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka ngo yemereye iki kinyamakuru ku murongo wa Telefone ko imibare yazamutse ikagera ku 9 500.

Mu butumwa Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe kuri iyi nkuru ya Jeune Afrique, yamaganiye kure ibyo yavuzweho ko yabwiye iki kinyamakuru.

Yagize ati “Namaganye nivuye inyuma imibare yo hejuru iri muri iyi nkuru ya Jeune Afrique yanditswe n’umunyamakuru wayo, Emmet Livingstone. Nta nshuro n’imwe nigeze ngirana ikiganiro n’iki gitangazamakuru cyerekeranye n’ibivugwa ku mubare w’abapfuye bagera 9 500. Ibi byatangajwe, ni ibihimbano, kandi nta kintu na kimwe kigaragaza ko nabitangaje.”

Uyu muvugizi wa M23 yasabye iki kinyamakuru Jeune Afrique gusiba iyi nkuru, kigatangaza amakuru y’ukuri mu gihe cya vuba, kandi agahabwa umwanya akagira icyo avuga mu bizatangazwa muri iyo nkuru kugira ngo agaragaze uruhande rw’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − two =

Previous Post

Habaye indi mpanuka y’imodoka ya bisi

Next Post

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.