Nyuma yuko humvikanye amajwi bivugwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi usanzwe ari Umutoza Wungirije wa Muhazi FC, asaba umukinnyi w’indi kipe kuyitsindisha, ubuyobozi bwa Muhazi FC bwabaye buhagaritse uyu mutoza mu gihe buri gukora iperereza kuri ayo majwi.
Amajwi bivugwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste Migi avugana kuri telefone na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq aho yumvikana amusaba kuza kwitsindisha ku mukino bari bafitanye na Kiyovu Sports, yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.
Muri aya majwi, Migi aba abwira uyu mukinnyi w’ikipe yanigeze kubamo nk’umutoza wungirije, ko yakwitsindisha kugira ngo Kiyovu Sports itamanuka mu cyiciro cya kabiri, ndetse ko umwaka utaha azajya kuyibamo umwe mu batoza, akamwizeza ko na we azamugororera.
Aya majwi yagiye agarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye, aho benshi bagaye uyu mutoza wabaye umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda akiri umukinnyi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Muhazi FC, bwatangaje ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo uyu mutoza wungirije kugira ngo hakorwe iperereza ku by’ariya majwi.
Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwavuze ko “Bitewe n’iperereza riri gukorwa mu buryo bwihariye, twabaye duhagaritse Umutoza Wungirije, Jean Baptiste Mugiraneza.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nyuma y’iri perereza riri gukorwa kuri aya majwi, hazakurikiraho icyemezo cya nyuma, bitewe n’ibizava muri iryo perereza.

RADIOTV10