Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ibiri kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

radiotv10by radiotv10
21/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Menya ibiri kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Uganda; buri mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Mbarara muri Uganda, igamije gusuzumira hamwe uko umutakano wifashe n’uburyo bwo gukemura imbogamizi zaba zihari.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 ikazarangira ku ya 22 Werurwe 2025, iri kubera mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda, izanasuzumirwamo ibikibangamira abaturiye imipaka y’Ibihugu byombi kugira ngo bishakirwe umuti.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuriye Ingabo mu bice biri ku Mipaka y’ibi Bihugu byombi, aho intumwa z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya 5, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe ku ruhande rwa UPDF, ziyobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, Maj Gen Paul Muhanguzi.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Rwanda (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko muri iyi nama, impande zombi zarebeye hamwe intambwe yatewe nyuma y’ibyemezo byafatiwe mu nama nk’iyi iheruka, birimo gucyemura ibibazo by’abambukiranya imipaka mu buryo butemewe ndetse n’ibindi bibazo bishobora kuba imbogamizi ku mutekano.

Nanone kandi baganiriye ku buryo bwakwifashisha mu kurushaho gutuma habaho imigenderanire myiza hagati y’abatuye ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe.

Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo zabyo, ku murongo mwiza ndetse n’umuhate bashyize mu gukomeza imibanire n’imikoranire.

Yagize ati “Uyu munsi turi gusuzuma ibyagezweho byashobotse kubera gushyiraho umurongo n’umwuka byiza byazaniye ituze abaturage bo ku mipaka ku mpande zombi. Twishimiye iyi ntambwe yatewe kuva hajyaho uyu murongo.”

Yavuze ko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi, bavugana mu buryo buhoraho byumwihariko ku bibazo by’umutekano bishobora kugaragara.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, aho yakiriwe na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.

Uhagarariye Ingabo za Uganda yashimiye umuhate w’Abakuru b’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

Next Post

M23 yagize icyo ivuga ku wundi mujyi yafashe yongera guha ubutumwa FARC

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

by radiotv10
10/12/2025
0

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD haravugwamo gucikamo ibice kw’abakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu...

IZIHERUKA

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo
MU RWANDA

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

M23 yagize icyo ivuga ku wundi mujyi yafashe yongera guha ubutumwa FARC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.