Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Uganda; buri mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Mbarara muri Uganda, igamije gusuzumira hamwe uko umutakano wifashe n’uburyo bwo gukemura imbogamizi zaba zihari.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 20 ikazarangira ku ya 22 Werurwe 2025, iri kubera mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda, izanasuzumirwamo ibikibangamira abaturiye imipaka y’Ibihugu byombi kugira ngo bishakirwe umuti.
Iyi nama yitabiriwe n’Abakuriye Ingabo mu bice biri ku Mipaka y’ibi Bihugu byombi, aho intumwa z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya 5, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe ku ruhande rwa UPDF, ziyobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, Maj Gen Paul Muhanguzi.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Rwanda (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko muri iyi nama, impande zombi zarebeye hamwe intambwe yatewe nyuma y’ibyemezo byafatiwe mu nama nk’iyi iheruka, birimo gucyemura ibibazo by’abambukiranya imipaka mu buryo butemewe ndetse n’ibindi bibazo bishobora kuba imbogamizi ku mutekano.
Nanone kandi baganiriye ku buryo bwakwifashisha mu kurushaho gutuma habaho imigenderanire myiza hagati y’abatuye ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe.
Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’ubuyobozi bw’Ingabo zabyo, ku murongo mwiza ndetse n’umuhate bashyize mu gukomeza imibanire n’imikoranire.
Yagize ati “Uyu munsi turi gusuzuma ibyagezweho byashobotse kubera gushyiraho umurongo n’umwuka byiza byazaniye ituze abaturage bo ku mipaka ku mpande zombi. Twishimiye iyi ntambwe yatewe kuva hajyaho uyu murongo.”
Yavuze ko Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi, bavugana mu buryo buhoraho byumwihariko ku bibazo by’umutekano bishobora kugaragara.
Ibi biganiro biri kuba mu gihe kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, aho yakiriwe na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.

RADIOTV10