Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abayisilamu ku munsi mukuru wabo

radiotv10by radiotv10
31/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abayisilamu ku munsi mukuru wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abandi ku Isi hose, kugira umunsi mwiza wo gusoza Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan (Eid al-Fitr), abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe.

Umukuru w’u Rwanda yifurije Abayisilamu uyu munsi mwiza, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2025.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda n’abandi hose ku Isi mwizihije Eid al-Fitr.”

Yakomeje yifuriza Abayisilamu bose ko uyu munsi “Ubabera uw’amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Mureke dukomeze kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’urugwiro kuri bose binafite igisobanuro mu kwizihiza uyu munsi.”

Ubwo hizihizwaga uyu munsi, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yashimiye Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano uri mu Gihugu, avuga ko ari wo musingi wa byose, ndetse ari na wo utuma abo muri iri dini babasha kwizihiza umunsi nk’uyu.

Yagize ati “Iyo umutekano uhari, bwa bukungu na ya mafunguro na bwa bukire ni bwo bituryohera, kuko ntawaryoherwa n’amafunguro ari munsi y’intambara, ari munsi y’amasasu. Ubwo bukungu ntacyo bwamara nta n’uburyohe wagira, ni yo mpamvu intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”

Sheikh Sindayigaya Musa kandi yibukije Abayisilamu bo mu Rwanda ko Abanyarwanda bagiye kwinjira mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuzubahiriza gahunda zose ziteganyijwe muri ibi bihe, kandi bakanaba hafi abarokotse Jenoside.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Rayon y’Abagore ikomeje kumwenyura: Yegukanye ikindi gikombe nyuma y’icyumweru itwaye Shampiyona

Next Post

Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza

Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.