Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Ibibabangamiye bakorerwa n’abashumba byari bizwi ko byavugutiwe umuti byagarukanye ubukana

radiotv10by radiotv10
31/03/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Ibibabangamiye bakorerwa n’abashumba byari bizwi ko byavugutiwe umuti byagarukanye ubukana
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga mu Kibaya cya Bugarama ahazwi nko ku rya 9 mu Karere ka Rusizi, bavuga ko abashumba b’inka n’ihene bongeye kubura urugomo nyuma yuko byari byashakiwe umuti, none ubu bakaba barongeye kuboneshereza imyaka yabo, ku buryo uvuze bamukubita cyangwa bakamushumuriza imbwa z’inkazi.

Ni abahinzi bo muri iki Kibaya giherereye mu Kagari ka Pera ahazwi nko ku rya 9, aho ihene n’inka bituruka ahitwa mu Mudugudu hegereye ikibaya gihingwa. Aba bashumba bahengera abahinzi bamaze gutaha ubundi bakaragira matungo mu myaka yabo.

Ntazina Felicien ati “Ab’inka bazirekura na mu ijoro, ab’ihene na bo bakaragira mu miceri y’abaturage. Bahengera saa munani abahinzi bamaze kuva mu kibaya.”

Imananiyorembo Jeannette na we ati “Ihene barazishumura zikiroha mu myaka. n’ubu ni uko uje mu gitondo. Uje saa munani wakwirebera, ni ubushyo buba bwandagaye mu myaka.”

Bavuga ko ubuyobozi bwari bwagerageje gushaka umuti w’iki kibazo, ndetse bigasa nk’ibihagaze, ariko bidatinze byongeye gukaza umurego.

Nyamuhara Younousu ati “Muri boroke imwe hagombaga kuvamo imifuka itanu y’intoryi ariko hari kuvamo umufuka umwe. Ugeramo ugasanga ihene n’inka zavuyanze ngasarura ubusa kandi narahize.”

Bavuga ko abashumba bonesha akenshi baba banafite imbwa zo gukanga abo boneshereza ku buryo n’ushatse gufatira itungo mu murima bamugirira nabi bigatera ubwoba abahinzi.

Tatu Julienne ati “Noneho ndababwira nti ‘mwakuye izo hene muri soya zanjye’, baravuga ngo ‘uri kuvuga iki wa gakecuru we’, ngo ‘reka ihene zacu zibyibuhe’, ngiye kumva numva banteye ibuye ndiyirukira.”

Mukandekezi Gaudereva na we ati “Kandi noneho baba bafite imipanga inkoni n’imbwa. Uragira ngo uvuge bakagukubita. Dore njyewe baheruka no kunkubita pe, Kandi bansanze mu ntoryi zanjye, bankubise inkoni n’ubu nfite igikomere.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Uwera Joselyne avuga ko iki kibazo bari bagihereye umurongo mu nteko y’abaturage ariko ko niba cyongeye bagiye gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo bicike.

Ati “Ngira ngo ubu cyari cyarakemutse, kuko twari twashyizeho ingamba, kugeza aho tuvuga ko itungo rizajya ryonera umuhinzi tuzajya turifata tukarigurisha amafaranga tukaya uwonewe.”

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’ibanze zigiye gukorana n’iz’umutekano zirimo DASSO n’ingabo, kugira ngo iki kibazo kibangamiye abaturage kiranduke burundu.

Inka barazireka zikirara mu myaka y’abaturage

Ugize ngo aravuga baramukubita
Imyaka yabo yonwa n’amatungo ku buryo ntacyo baba bakiramuyemo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Ibitangaza byakozwe na rutahizamu wa APR byatumye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago Nyarwanda yigaragaza

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.