Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagaragarije abahagarariye Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afuruka y’Iburasirazuba (EASF/East African Standby Force) ko mu gushaka umuti w’ibibazo biba byugarije abaturage, bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye ndetse na rubanda ubwabo.
Ni mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abahagarariye Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ndetse n’abo mu nzego zo mu Rwanda zishinzwe gutanga amakuru yafasha gukumira ibibazo.
Iyi nama igamije gukomeza guha imbaraga imikoranire mu kwitegura, mu gukumira ndetse no guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano w’abaturage birimo iby’ubuzima, ibyorezo ndetse n’ibiza.
Iyi nama kandi yitezweho kuzazamura imikoranire hagati y’Urwego rushinzwe gutanga umuburo muri uyu mutwe wa EASF ndetse n’inzego z’u Rwanda mu bijyanye no gusangizanya amakuru, ndetse no gutegura uburyo bwafasha mu guhangana n’ibibazo bishobora kwaduka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF yagaragaje akamaro k’imikoranire y’Ibihugu binyamuryango byo muri uyu mutwe wa EASF mu kugera ku mahoro arambye ndetse no mu gushakira umuti ibibazo bigenda byiyongera nk’ibiza.
Ati “Gutanga amakuru aburira hakiri kare byoroshya no guhanahana amakuru n’ubumenyi hagati y’imiryango ndetse no gushaka ibisubizo byihuse by’imbogamizi zigenda ziyongera nk’amapfa, inzara, ibyugariza ubworozi, ndetse n’amakimbirane. Ku bw’iyo mpamvu rero, kugera ku mahoro arambye bisaba imbaraga z’abafatanyabikorwa bose barimo n’abaturage b’aho amakimbirane ari, bagomba kongererwa ubushobozi bwabafasha kugira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye by’izi mbogamizi. Ibyo ni byo byonyine bishobora gutuma twizera ko umuti washatswe uzaramba.”
Brig Gen Domitien Kabisa, umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’amahoro muri EASF, yavuze ko Ibihugu binyamuryango by’uyu mutwe, bihuje bimwe mu bibazo, birimo amakimbirane, imihindagurikire y’ikirere, ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bibangamira iterambere ry’ubukungu.
Yavuze ko uku kuba Ibihugu bihuriye muri uyu mutwe bihuje ibi bibazo, bigomba gutuma hongerwa imbaraga mu mikoranire kugira ngo bibashe gukumira ndetse no gushyira uburyo bwabifasha guhangana na byo.
Umutwe wa EASF ugizwe n’abakomoka mu Bihugu nk’u Burundi, Ibirwa bya Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda, n’u Rwanda.

RADIOTV10