Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Kiliziya Gatulika y’u Rwanda n’iy’u Burundi zivuga ku mubano utifashe neza n’icyo zisaba

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Kiliziya Gatulika y’u Rwanda n’iy’u Burundi zivuga ku mubano utifashe neza n’icyo zisaba
Share on FacebookShare on Twitter

Inama yari iteraniye mu Rwanda yahuzaga Abepisikopi Gatulika b’u Rwanda n’ab’u Burundi bari mu Ihuriro ACOREB, yagararijwemo ko bababazwa no kuba Ibihugu byombi bitabanye neza kandi ibivandimwe kuva cyera, banasaba u Burundi gufungura Imipaka, kugira ngo Abanyarwanda n’Abarundi bongere bagendererane kivandimwe.

Iyi nama yatangiye tariki 30 Werurwe, yahumuje kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Mata 2025, aho Abepisikopi bayitabiriye bagaragaje ko bababajwe no kuba imipaka ihuza ibi Bihugu byombi, imaze igihe ifunze.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama, rivuga ko aba Bepisikopi, bishimira ko hari ibiganiro byatangiye gukorwa hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, akaba na Visi Perezida w’iri Huriro ACOREB, yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo ko hakwiye gukorwa ibishoboka kugira ngo imipaka yongere ifungurwe, bityo aba baturanyi bongere bagendererane nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana.”

Agaragaza ubuvandimwe bw’abenegihugu b’ibi Bihugu byombi, yagize ati “Abanyarwanda n’Abarundi ururimi tuvuga ruraduhuza. Mu mvugo nziza y’abakurambere bacu, baravugaga ngo nta Munyarwanda udafite Umurundi, bitugaragariza ubumwe n’ubuvandimwe dufitanye. By’umwihariko nk’Abakirisitu, Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora.”

Arikiyepiskopi wa Gitega akaba na Perezida wa ACOREB, Musenyeri Bonaventure Nahimana, yavuze ko iyi nama yakozwe n’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi, ari ugutanbga urugero rwiza rw’ubuvandimwe busanzwe hagati y’ibi Bihugu byombi.

Yagize ati “Icyo dukomeza gushyigikira ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na cyera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntangiriro u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho tuboneye ubwigenge hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Kugera mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ‘Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikaba ihura kabiri kabiri mu mwaka.”

Uyu Perezida w’Ihuriro ACOREB, yasabye abayobozi b’u Burundi n’u Rwanda gykora ibishoboka binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo imipaka ifungure.

Iyi nama yayobowe n’abakuriye Kilziya mu Rwanda n’u Burundi
Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi basanzwe ari abavandimwe kuva cyera
Na Musenyeri Bonaventure Nahimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gitega mu Burundi ashimangira ko imipaka ikwiye gufungurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 16 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze kwamamara ku Isi n’umubyeyi we ibyabo bishobora gukomera

Next Post

RDF yagaragarije Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ibyafasha guhangana n’ibyugariza abaturage

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yagaragarije Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ibyafasha guhangana n’ibyugariza abaturage

RDF yagaragarije Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ibyafasha guhangana n’ibyugariza abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.