• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Abanyamerika batatu bari bafungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahawe imbabazo na Perezida Tshisekedi ku gihano cy’urupfu bari barakatiwe, basubijwe iwabo, Minisitiri w’Ubutabera wa USA yatangaje ko undi Munyamerika wa kane we yafatiwe muri iki Gihugu.

Aba Banyamerika bane bashinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu gikorwa cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024.

Batatu muri bo bari bafungiye muri DRC, ku wa Kabiri w’iki cyumweru basubijwe iwabo, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi ku gihano cy’urupfu bari barahawe, bakagumushirizwaho icyo gufungwa burundu.

Marcel Malanga, Tyler Thompson na Benjamin Zalman-Polun, basubijwe iwabo nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Guverinoma ya DRC n’iya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubwo agatsiko k’abantu barimo aba Banyamerika bigabizaga ibiro by’Umukuru w’Igihugu tariki 19 Gicurasi 2024, bavugaga ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho, bagashyiraho ubwo bari bise ‘New Zaïre’.

Iki gikorwa cyari kiyobowe na Christian Malanga wakiciwemo, cyaguyemo abantu batadantu barimo abapolisi babiri n’umusivile umwe.

Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, ari mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe i Kinshasa, aho iki gihano cyari cyarabaye itegeko tariki 09 Werurwe 2025, ariko kikaza kuvanwaho n’imbabazi zatangajwe mu ijoro ryo ku ya 02 Mata 2025 za Perezida Félix Tshisekedi. Ni imbabazi kandi zahawe Abanyamerika bagenzi be Benjamin Zalman-Polun na Tyler Thompson.

Aba uko ari batatu, boherejwe muri America, ku bufatanye bwa Ambasade y’iki Gihugu i Kinshasa na Guverinoma ya Congo.

Joseph Peter Moesser, ni Umunyamerika wa kane na we uregwa kugira uruhare muri kiriya gikorwa, aho we yafatiwe muri Leta ya Utah muri leta Zunze Ubumwe za America, akaba asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ibiturika.

Abandi batatu bavuye muri DRC, bagomba kugezwa imbere y’Urukiko rwa Brooklyn mbere yo koherezwa muri Salt Lake City kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko, mu gihe Moesser biteganyijwe ko none tariki 10 Mata agomba kugeza imbere y’Urukiko we agezwa imbere y’Urukiko rwo muri uyu mujyi wa Salt Lake City muri Leta ya Utah.

Abanyamerika batatu ubwo bari bagiye koherezwa iwabo bavuye muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + one =

Previous Post

Iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’umugabo wasanzwe yapfuye ryagize abo rifata

Next Post

Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.