Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Nyuma yuko umuvangamiziki w’Umurundikazi Dj Ira asabye Perezida Ubwenegihugu bw’u Rwanda hatewe intambwe ibumuha

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Nyuma yuko umuvangamiziki w’Umurundikazi Dj Ira asabye Perezida Ubwenegihugu bw’u Rwanda hatewe intambwe ibumuha
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira uherutse gusaba Perezida Paul Kagame Ubwenegihugu bw’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta y’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Dj Ira uzwi mu ruganda rwo kuvangavanga imiziki mu Rwanda, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage b’Umujyi wa Kigali tariki 16 Werurwe 2025, yamugejejeho icyifuzo ko yifuza kwinjira mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Icyo gihe yari yabwiye Umukuru w’u Rwanda ko kuva yagera muri iki Gihugu yakigiriyemo umugisha, kandi ko yumva atewe ishema no kukibamo, ariko yumva bidahagije ahubwo ko yifuza guhabwa ubwenegihugu, ati “Nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi.”

Perezida Paul Kagame yahise asaba ababishinzwe, yavuze ko babikora bikanyura mu zira zemewe n’amategeko, ubundi uyu muvangamiziki na we akaba umwe mu bagize umuryango mugari w’Abanyarwanda nk’uko yabyifugza.

Igazeti ya Leta yasohotse tariki 07 Mata 2025, igaragaza urutonde rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, barimo uyu Iradukunda Grace Divine.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Dj Ira agejeje iki cyifuzo kuri Perezida Paul Kagame, yavuze ko yahamagawe n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abanjira n’Abasohoka kugira ngo ajye gutanga ibyangombwa byari gutuma hatangira inzira zo kumuha ubwenegihugu.

Ubwo yagaragazaga ibyishimo yatewe no kuba icyifuzo cye cyari cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, Dj Ira yongeye gushima Perezida Paul Kagame, aho yari yagize ati “Uwasaba yasaba Papa PK [avuga Perezida Kagame].”

Dj Ira ku ubwo yagezaga icyifuzo cye kuri Perezida Kagame
Icyo gihe yahise ashimira Umukuru w’u Rwanda igisubizo yamuhaye
Dj Ira asanzwe ari umuvangamiziki uzwi mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Next Post

Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko

Related Posts

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje...

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko

Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.