Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wo muri Centrafrique yavuze icyo abona cyafashije u Rwanda kuba inyenyeri nyuma ya Jenoside

radiotv10by radiotv10
11/04/2025
in MU RWANDA
0
Umuyobozi wo muri Centrafrique yavuze icyo abona cyafashije u Rwanda kuba inyenyeri nyuma ya Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara ya Lobaye muri Repubulika ya Centrafrique witabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda muri iki Gihugu, yavuze ko kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka mu nzego zose, rubikesha imiyoborere ireba kure.

Byatangajwe na Lydie Georgette Gahoro, Guverineri w’Intara ya Lobaye, kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025 ubwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu duce twa Mbaiki na Bagandou muri Centrafrique zakoraga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lydie Georgette Gahoro yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwikura muri aya mateka ashaririye rwanyuzemo.

Yavuze ko nyuma y’imyaka 31 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, iki Gihugu cyanze guheranwa n’agahinda, ahubwo kikaba cyariyubatsemo icyizere.

Yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu bumwe n’ubwiyunge, byarufashije kongera kwiyubaka ruhereye ku busa, none ubu akaba ari Igihugu cy’intangarugero.

Lydie Georgette Gahoro avuga ko u Rwanda ubu ari Igihugu gifite ubukungu buhagaze neza ndetse kikaba intangarugero muri byinshi, kandi ko byose kibikesha kugira imiyoborere ireba kure, ishyira imbere uruhare rwa buri muturage, ikanamushyira ku isonga.

Yaboneyeho kandi gushimira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu Ntara ya Lobaye, mu Mujyi wa Mbaiki.

Lydie Georgette Gahoro avuga ko u imiyoborere ireba kure y’u Rwanda yarufashije mu buryo budashidikanywaho
Ingabo z’u Rwanda muri CAR zibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − twelve =

Previous Post

Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko

Next Post

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Related Posts

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

IZIHERUKA

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%
MU RWANDA

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.