Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Josue Kayigire uzwi nka Afrique, utari uherutse kumvikana mu bihangano bishya, aho yari amaze iminsi ari mu Kigo Ngororamuco, yamaze kugaruka mu buzima busanzwe, ndetse akaba akomeje imyiteguro ya Album ye ya mbere.

Afrique wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Agatunda’, ‘Lompe’, na ‘Spy’ zakunzwe n’abatari bacye, bivugwa ko yari amaze igihe ari mu Kigo Ngororamuco, nk’uko twabihamirijwe n’umwe mu nshuti ze za hafi.

Uwahaye amakuru ishami ry’Imyidagaduro kuri RADIOTV10, yavuze ko Afrique yari yarafatanywe ibiyobyabwenge ndetse bikaza kugaragara ko yabinywaga, agahita ajyanwa mu Kigo Ngororamuco.

Iyi nshuti ya hafi y’uyu muhanzi, ivuga ko ubu uyu muhanzi yamaze gusohoka mu Kigo Ngororamuco akaba ari mu buzima busanzwe.

Uyu muntu wa hafi ya Afrique yagize ati “Ubu ameze neza, kandi yahise akomeza ibikorwa bya muzika, ndetse arifuza kongera kwigarurira imitima y’abakunzi be abikesha ibihangano bye n’ibindi agiye gushyira hanze.”

Nyuma yuko uyu muhanzi asezerewe mu Kigo yagororerwagamo, yahise anakomeza imyiteguro ya Album ye ya mbere yise ‘2 Stay’ izajya hanze mu kwezi gutaha kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2025.

Afrique, ni umwe mu bahanzi bazamutse mu buryo bwihuse, byumwihariko indirimbo ye yise ‘Agatunda’ ikaba iri mu zatumye amenyekana mu Rwanda no mu karere, aho yanakoze ibitaramo mu Gihugu cya Uganda.

Uyu muhanzi kandi yanakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri Uganda, nk’abakobwa bagize itsinda rya Kataleya& Kandel ndetse n’umuhanzi Rebo Chapo.

Umuhanzi Afrique

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Imvugo ye niyo ngiro, ubu ndi Umunyarwandakazi- Dj Ira nyuma yuko icyifuzo yagejeje kuri Perezida gisubijwe

Next Post

Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

Related Posts

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.