Friday, July 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bagize icyiciro cya 13 cy’amasomo y’abasirikare bakuru, batangiye urugendo shuri mu bice binyuranye bizwi mu rugamba rwo Kwibohora rw’Ingabo zahoze ari RPA, aho batangiriye ku Mupaka wa Kagitumba.

Uru rugendo shuri rw’abanyeshuri bari kwiga amasomo y’abasirikare bakuru- Rwanda Defence Force Senior Command and Staff Course (RDFSCSC) rwatangiye tariki 15 rukazasoza ku ya 19 Mata 2025.

Uru rugendo shuri rwatangiriye ku Mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo Kwibohora, ubwo Ingabo zahoze ari RPA zatangiraga urugendo rwo kurandura akarengane n’imitegekere mibi yari yarazonze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha ku Mupaka wa Kagituma, aba banyeshuri baganirijwe na bamwe mu Bajenerali mu Ngabo z’u Rwanda n’abandi Basirikare bakuru muri RDF bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora.

Mu biganiro babahaye, babanyuriyemo muri macye bumwe mu buryo bwa gihanga mu bikorwa ndetse no mu mayeri y’urugamba byakoreshwaga, burimo imitegurire y’urugamba ndetse n’imirwanire y’ingabo za RPA.

Ubuyobozi bwa RDF, buvuga ko intego y’uru rugendo shuri, ari uguha ubumenyi aba banyeshuri ku gusesengura ndetse n’ubushakashatsi ku rugamba rwo Kwibohora rwa RPA, hibandwa cyane cyane ku mitegurire y’ingamba ndetse n’uburyo abasirikare bitwara bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe ku rugamba, bityo aba banyeshuri bakagira ubumenyi bunyuranye.

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda kandi buvuga ko uru rugendo shuri ruzanagera mu bindi bice, birimo Umutara, Byumba, Ruhengeri, Kigali, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo.

Baganirijwe na bamwe mu basirikare bakuru muri RDF bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

Next Post

Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

Related Posts

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

by radiotv10
25/07/2025
0

Building on the success of previous years, this longstanding partnership brings football fever and live entertainment to fans across Rwanda....

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

by radiotv10
25/07/2025
0

The President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has appointed the members of the new cabinet following the appointment...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.