Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in MU RWANDA
0
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagejejweho ubusabe ko yakorohereza ingabo zari zagiye mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutaha nyuma yuko hafashwe icyemezo ko zigomba gucyurwa, zikaba zigomba kugenda zinyuze mu Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, avuga ko ibi byemejwe n’umwe mu bayobozi mu nzego nkuru.

Iki gitangazamakuru cyagize kiti “Uwo mu nzego nkuru dukesha amakuru, yemeje ko hari ubusabe bwagejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda bwo korohereza itaha ry’Ingabo za SADC/SAMIDRC ziva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyuze mu Rwanda.”

Uyu wahaye amakuru The New Times mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagize ati “Iyi ni intambwe nziza iri mu murongo w’ibiganiro byo ku rwego rwa Afurika bigamije kuzana amahoro arambye n’umutekano mu karere, kandi itaha ry’izi ngabo, rizabaho mu nzira z’ubucuti.”

Uyu wahaye amakuru iki gitangazamakuru, yavuze ko ubu busabe bwo korohereza Ingabo za SADC gutaha, bwagejejwe kuri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru.

Mu kwezi gushize, tariki 13 Werurwe, Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yafashe icyemezo ntakuka cyo guhagarika ubutumwa bw’Ingabo zari zagiye mu butumwa muri DRC, ndetse zigahita zitaha.

Mu minsi ishize kandi, ubuyobozi bw’Izi Ngabo zari ziri mu butumwa bwa SADC-SAMIRDC n’ubwa M23, bwari bwagiranye amasezerano yagombaga gutuma izi ngabo ziri mu mujyi wa Goma, zitaha, zikoresheje ikibuga cy’Indege cya Goma ariko zibanje kugisana.

Ubu bwumvikane bwari bwabaye hagati, bigaragara ko butageze ku ntego dore ko mu minsi micye ishize, Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za SAMDRC kugira uruhare mu bitero biherutse kugabwa i Goma, nubwo SADC yabihakanye ariko byazanye umwuka mubi hagati y’izi mpande zari zatangiye kugira aho zigera mu bwumvikane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

Next Post

Undi mutoza wahagaritswe na Rayon avugwaho gukora ibidakwiye yabitanzeho ukuri kwe

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Undi mutoza wahagaritswe na Rayon avugwaho gukora ibidakwiye yabitanzeho ukuri kwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.