Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe aho gutanga amaraso byakozwe n’Abapolisi bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igikorwa cyakozwe n’Abapolisi barenga 180 batanze amaraso ku bushake, uretse kuba biri mu masezerano uru rwego rwagiranye na RBC, biri no mu nshingano zarwo zo gucunga umutekano, kuko umuntu adashobora gutekana yugarijwe n’uburwayi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiro, cyitabiriwe n’abapolisi bahakorera, batanze amaraso ku bushake azifashishwa mu gufasha abarwayi bayakeneye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubusanzwe uru rwego rufitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, uretse ko iki gikorwa kiri no mu nshingano zarwo.

Yagize ati “Gutanga amaraso ku bapolisi, uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gufashisha amaraso, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n’ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”

Dr. Andre Munyemana, Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, avuga ko igikorwa nk’iki cyakozwe n’Abapolisi cyo gutanga amaraso, ari ingenzi, kuko gituma abayakeneye bayabona.

Ati “Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima. Ubushake n’ubwitabire Abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso.”

Uyu mukozi wa RBC, yibukije n’abandi bose, kumva ko gutanga amaraso ari inshingano ze, kuko buri wese ashobora kugera igihe yayakenera cyangwa uwo mu muryango we akayakenera, bityo ko kuba yayatanga ari uguha agaciro ubuzima bw’abandi atibagiwe n’ubwe.

Aba Bapolisi batanze amaraso ku bushake

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza

Next Post

Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

Related Posts

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Former Minister of Finance Emmanuel Ndindabahizi, who served only three months in the transitional government, has passed away in Benin...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

IZIHERUKA

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence
MU RWANDA

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

Havuzwe ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze ku muhangamideri Moses Turahirwa watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.