Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 nyuma yuko yavuye muri Walikare-Centre haravugwa ingamba yafashe

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wakajije umutekano mu birindiro byawo byo muri Lokarite ya Luberike muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, nyuma yo kuva muri Walikare-Centre.

Amakuru avuga ko uku gukaza umutekano mu rwego rwo gukomeza kugira ububasha bwo kugenzura agace ka Walikare-Centre gasanzwe ari ahantu h’ingenzi mu buryo bw’ubwirinzi.

Abatuye mu bice bya Luberike muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bavuga ko abarwanyi ba M23 bari mu bice bikikije Walikare-Centre nyuma yo kuva muri uyu mujyi mu kwezi gushize.

Amakuru avuga ko nyuma yuko Umutwe wa M23 uvuye muri Walikare-Centre, abarwanyi bawo bahise bajya muri aka gace ka Luberike muri Teritwari ya Walikare.

Ni mu gihe kandi mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, havugwa ko habaye imirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC/M23 yabereye mu bice by’umuhanda ushyira Kibati-Kibua, byumwihariko mu duce twa Mikumbi na Miba, duherereye mu bilometero bitandatu uvuye muri Kibati.

Abatanze amakuru bemeza ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC bafite umugambi wo kwigizayo aba AFC/M23 bakabageza muri Santere ya Kibua, uri mu bilometero 30 uvuye muri Kibati.

Nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu humvikanaga agahenge muri ibi bice byabereyemo imirwano kuri uyu wa Kabiri, abahatuye bakomeje kugira impungenge ko isaha n’isaha imirwano yakongera ikubura.

Iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, yatumye igice kimwe cy’abaturage bo muri Lokarite za Mikumbi, Miba na Kashebere, bava mu byabo bagahungira muri Teritwari ya Masisi yegeranye n’iyo batuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − thirteen =

Previous Post

Hibukijwe ikizwi mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda cyanatije umurindi Jenoside muri Gisagara

Next Post

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?
MU RWANDA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.