Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in MU RWANDA
0
Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wanditseho ubutumwa bwibasira Pastor Julienne Kabanda Kabirigi akamwita ‘Intumwa ya Satani ku Isi’ yasabye imbabazi; avuga ko yabitewe no kuyobywa n’amarangamutima.

Ni nyuma yuko uwitita Bakame ku rubuga nkoranyambaga rwa X yanditseho ubutumwa bwamaganywe na benshi, aho yibasiraga uyu mukozi w’Imana Pastor Julienne.

Mu butumwa yari yabanje kwandika, yari yagize ati “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza na we isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”

Ubu butumwa bwanenzwe na benshi, bagaya uyu wihandagaje akandagaza Umukozi w’Imana ufite benshi banyurwa n’ubutumwa bwe, ndetse bamwe bagasaba inzego kubikurikirana.

Nyuma yo kugawa, mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, uyu wiyita Bakame yongeye kwandika ubundi butumwa asaba imbabazi.

Yagize ati “Muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda imbabazi by’umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu dusanga mu ngingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ryerekeye gukumira no Guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”

Uyu wiyita Bakame, yakomeje ubutumwa bwe agira inama urubyiruko, ati “dukoresha imbuga nkoranyambaga bityo nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi bantu nk’uko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana inshingano “le droit s’accompagne de la responsabilité”.”

Arongera ati “Muryango wanjye Gihugu cyacu mbasabye amahirwe ya nyuma nkuko muri Yohani 8:1–11 tubona urugero rwaho “Yesu yakijije

umugore wafashwe asambana abandi bari bamaze kumucira urubanza” mu mpaye ayo mahirwe naharanira kuba mudahusha mu rugamba rwo kubaka Igihugu cyacu nkuko H.E na First Lady bahora babidushishikariza.”

Uyu witwa Bakame kuri X, yasabye imbabazi, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje ko rwatangiye gusuzuma niba ibyo yatangaje bigize ibyaha, kugira ngo abikurikiranweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bagiye kongera kujya ibicu

Next Post

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

Related Posts

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

IZIHERUKA

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us
MU RWANDA

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.