Monday, December 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel muri Gaza byahitanye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero by’indege z’igisirikare cya Israel byagabwe mu Ntara ya Gaza yo muri Palestine, byasize bihitanye abaturage b’abasivile 27, nk’uko inzego z’ubuzima muri Palestine zibivuga.

Umunya-Palestine witwa Abdel-Fattah Abu Mahadi wari warashimuswe na Israel akaza kurekurwa mu minsi ishize ubwo impande zihanganye zari mu bihe by’agahenge, yabwiye itangazamakuru ko igitero kimwe cyagabwe muri Beit Lahiya gisiga abaturage 10 bahasize ubuzima, harimo n’abana be babiri, umwuzukuru we umwe n’umugore we.

Ibi byanemejwe n’ibitaro byo muri Indonesia bikorera i Beit Lahiya, byakiriye iyi mirambo y’abantu bahitanywe n’ibi bitero by’indege.

Ikindi gitero cyagabwe mu mujyi wa Gaza, gihitana abantu barindwi barimo abagore babiri, abandi bantu babiri barakomereka bikomeye, nkuko byabitangajwe n’inzego z’ubuzima muri iyi Ntara ya Gaza.

The African News iravuga ko Israel ikomeje kugaba imvura y’ibitero mu Ntara ya Gaza buri munsi, kuva amasezerano y’agahenge yari yagiranye n’umutwe wa Hamas yateshwa agaciro ku itariki 18 Werurwe 2025.

Kuva kuri iyo tariki kugeza uyu munsi, inzego z’ubuzima muri Palestine zigaragaza ko abantu 2 151 barimo abana 732, bamaze guhitanwa n’ibi bitero bya Israel.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Uwibasiye Umukozi w’Imana Pastor Julienne yagarukanye ubundi butumwa bwumvikanamo kwicuza

Next Post

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Related Posts

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

by radiotv10
29/11/2025
0

Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan ukuriye ingabo z'Igihugu cya Sudan, yatakambiye Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za...

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

by radiotv10
29/11/2025
0

Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko agiye guhagarika gahunda yo kwakira abaturage bava mu Bihugu bikennye...

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
29/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

IZIHERUKA

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda
SIPORO

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

by radiotv10
30/11/2025
0

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

29/11/2025
Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

29/11/2025
Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

29/11/2025
Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

29/11/2025
Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri

Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri

29/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.