Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye inama iki Gihugu ko gikwiye gushyiraho ibiganiro by’imbere mu Gihugu, kugira ngo bize byuzuza izindi mbaraga ziri gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo.

Maxime Prévot yabitanje mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, nyuma yo kugenderera Ibihugu nk’u Burundi na Uganda.

Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bubiligu, yakiriwe na Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo byagarutse ku nama yagiriye iki Gihugu yasuye zatuma kiva mu bibazo kirimo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Tshisekedi, Maxime Prévot yavuze ubutumwa yageneye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Ubutumwa bukomeye nabwo nageneye abayobozi ba Congo kuko twemeranya ko ikintu cy’ibanze cyihutirwa ari ugushaka umuti w’amakimbirane y’imitwe yitwaje intwaro byaba binyuze mu bushake bw’akarere na mpuzamahanga, twemeza ko hanakoreshwa n’inzira y’ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu, byatanga amahoro ku mipaka ya DRC.”

Maxime Prévot avuga ko ibiganiro by’imbere mu Gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaza ari inyongeragaciro ku zindi nzira zo gushaka amahoro ziri gukorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot yanasabye Perezida Félix Tshisekedi, guha agaciro ubushake bwagaragajwe n’imiryango ishingiye ku myemerere irimo Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika (CENCO) ndetse n’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC).

Ati “Nanone hari ubushake bwo guha imbaraga ibiganiro by’imbere mu Gihugu bishobora kuzana izindi mbaraga mu gukemura amakimbirane, birumvikana amahoro azava mu gushyira hamwe kw’Abanyekongo bose.”

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Congo bukwiye kumva ibitekerezo n’inama by’Abepisikopi kandi bikitwabwaho bagahabwa umwanya na Perezida w’iki Gihugu akumva ibitekerezo byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fourteen =

Previous Post

29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda

Next Post

Gatsibo: Uko bisanze bacururiza mu isoko risa nk’irirangaye n’ingaruka bibagiraho

Related Posts

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Uko bisanze bacururiza mu isoko risa nk’irirangaye n’ingaruka bibagiraho

Gatsibo: Uko bisanze bacururiza mu isoko risa nk’irirangaye n’ingaruka bibagiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.