Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Iyicwa ry’Umudepite warasiwe mu modoka mu muhanda rikomeje kuba urujijo

radiotv10by radiotv10
01/05/2025
in AMAHANGA
0
Kenya: Iyicwa ry’Umudepite warasiwe mu modoka mu muhanda rikomeje kuba urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Charles Were Ong’ondo wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yishwe arasiwe mu muhanda i Nairobi, aho benshi bakomeje kwibaza impamvu yarashwe bikababera amayobera.

The Citizen yatangaje ko Charles Ong’ondo yarashwe n’abagabo babiri bari ku ipikipiki, ubwo we yari mu muhanda wa Ngong uherereye mu murwa mukuru Nairobi, ari kumwe n’umushoferi we, ahagana isaa 7:30 z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu.

Charles akimara kuraswa, yahise yerekezwa kwa muganga, ariko ahagera yashizemo umwuka.

Yifashishije urukuta rwe rwa X, Perezida Wlliam Samoi Ruto yanditse ko Polisi y’Igihugu yahise itangiza iperereza, kandi asezeranya ko aba bagizi ba nabi bagomba gutabwa muri yombi byihuse.

Charles Were yari umudepite uhagarariye agace ka Kasipul gaherereye hafi ya Kisumu n’ikiyaga cya Victoria, akaba kandi yabarizwaga mu ishyaka rya Orange Democratic Movement rya Raila Odinga.

Nta mpamvu nyamukuru yatumye ibi biba yari yashyirwa ahagaragara, na cyane ko aba bagabo babiri bivuganye Charles Were bataratabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 12 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda na RCS bungutse Aba Sous-Officiers bafite ubumenyi bwihariye (AMAFOTO)

Next Post

Volleyball: Amakipe aherutse guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika agiye guhurira mikino y’ishiraniro

Related Posts

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye
AMAHANGA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Amakipe aherutse guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika agiye guhurira mikino y’ishiraniro

Volleyball: Amakipe aherutse guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika agiye guhurira mikino y’ishiraniro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.